Niger: Impamvu bamwe bashaka ko Uburusiya buza Ubufaransa bukagenda

Ahavuye isanamu, AFP
- Umwanditsi, Tchima Illa Issoufou & Beverly Ochieng
- Igikorwa, Ishami ry'Isi rya BBC, Niamey & Nairobi
Mu kimenyetso cyo kwiyongera kwo kudashaka uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) kuva haba ihirikwa ry'ubutegetsi muri Niger, umucuruzi atewe ishema no kwerekana imyambaro ye iri mu mabara y'ibendera ry'Uburusiya, ari mu gace Perezida wahiritswe Mohamed Bazoum yari asanzwe afitemo abamushyigikiye benshi.
Kuva haba ihirikwa ry'ubutegetsi, hakomeje intambara y'amagambo hagati y'igisirikare n'uburengerazuba.
Bazoum yari inshuti ikomeye y'uburengerazuba bafatanyaga mu rugamba rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam, ndetse yanafatanyaga cyane mu bukungu n'uburengerazuba.
Niger irimo ikigo cya gisirikare cy'Ubufaransa ndetse Niger ni cyo gihugu cya karindwi ku isi mu kugira uranium nyinshi. Iki gitoro ni ingenzi cyane mu ngufu za nikleyeri, kandi kimwe cya kane (1/4) cy'iyo uranium kijya i Burayi, cyane cyane mu Bufaransa bwahoze bukoloniza Niger.
Kuva Jenerali Abdourahamane Tchiani yahirika Perezida Bazoum ku itariki ya 26 y'ukwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka, ako kanya kandi mu buryo butunguranye amabara y'Uburusiya yagaragaye mu mihanda.
Abantu babarirwa mu bihumbi ku cyumweru bagiye mu myigaragambyo mu murwa mukuru Niamey, bamwe bazunguza amabendera y'Uburusiya ndetse banibasira ambasade y'Ubufaransa.
Ubu bisa nkaho iyi "nkubiri" irimo gukwirakwira mu bice bitandukanye by'igihugu.

Uwo mucuruzi, ukorera mu mujyi wa Zinder wo rwagati mu gihugu, ku ntera ya kilometero 800 uvuye i Niamey, ku mpamvu z'umutekano ntiyashatse ko izina rye ritangazwa ndetse asaba ko mu maso he tuhashyira igihu ntihagaragare.
Yagize ati: "Nshyigikiye Uburusiya kandi sinkunda Ubufaransa.
"Kuva mu bwana bwanjye, sinshyigikiye Ubufaransa.
"Banyunyuje umutungo wose w'igihugu cyanjye nka uranium, ibitoro na zahabu. Abanya-Niger bacyennye cyane ntibashobora kurya gatatu ku munsi kubera Ubufaransa".
Uyu mucuruzi yavuze ko abantu babarirwa mu bihumbi ku wa mbere bitabiriye imyigaragambyo i Zinder yo gushyigikira igisirikare cyafashe ubutegetsi.
Yavuze ko yasabye umuntu udodesha icyarahani (imashini idoda) gufata ibitambaro byo mu mabara y'Uburusiya y'umweru, ubururu n'umutuku akamudoderamo imyambaro, ahakana ko iyo myambaro yarishywe n'amatsinda ashyigikiye Uburusiya.
Niger ituwe n'abaturage miliyoni 24.4, aho babiri muri buri baturage batanu babayeho mu bucyene bukabije, babeshejweho n'atagera ku madolari 2.15 y'Amerika ku munsi.
Perezida Bazoum yageze ku butegetsi mu 2021, mu ihererekanya ry'ubutegetsi rya mbere muri Niger ryabaye muri demokarasi no mu mahoro kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960.
Ariko guverinoma ye yibasiwe n'intagondwa ziyitirira Islam zifitanye isano n'umutwe wiyita Leta ya Kisilamu hamwe n'umutwe wa al-Qaeda, imitwe yiganje mu bice bimwe by'ubutayu bwa Sahara no mu gace gakakaye (kajya kuba ubutayu) ka Sahel kari mu majyepfo y'ubwo butayu.
Ku gitutu cy'intagondwa ziyitirira Islam, ibisirikare byo mu bihugu bituranyi bya Niger, ari byo Mali na Burkina Faso, na byo byahoze bikolonizwa n'Ubufaransa kandi birimo inyungu nyinshi z'Ubufaransa, byafashe ubutegetsi mu myaka ya vuba aha ishize, bivuga ko uko gufata ubutegetsi bizafasha mu rugamba rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam.
Cyo kimwe na Niger, ibi bihugu mbere byari birimo abasirikare benshi b'Ubufaransa babifasha ariko mu gihe ibitero by'intagondwa ziyitirira Islam byakomeje, umwuka wo kwanga Ubufaransa wariyongereye muri ako karere, abaturage bo muri ibyo bihugu uko ari bitatu batangira gushinja Ubufaransa kudakora ibihagije mu guhagarika izo ntagondwa.
Ubwo kari kageze ku butegetsi, agatsiko ka gisirikare ko muri Mali kahaye ikaze itsinda rya Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya, mu gihe kirukanaga abasirikare b'Ubufaransa mbere na mbere, ubundi kagakurikizaho gusaba ko abasirikare babungabunga amahoro b'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) babarirwa mu bihumbi, bahava.
Nubwo ibitero by'intagondwa byakomeje muri Mali, agatsiko ka gisirikare ko muri Burkina Faso na ko karushijeho kwegera Uburusiya ndetse kirukana abasirikare b'Ubufaransa babarirwa mu magana.
Muri Niger, imyigaragambyo yo kwamagana Ubufaransa akenshi ubutegetsi bwa Bazoum byabuzaga ko iba.
Hagati mu mwaka wa 2022, imiryango myinshi itegamiye kuri leta (yo muri société civile) yatangiye kongera imyigaragambyo yo kwamagana Ubufaransa, ubwo ubutegetsi bwa Bazoum bwemezaga kwimurira muri Niger abasirikare b'Ubufaransa bo mu butumwa bwa 'opération Barkhane', nyuma yuko bategetswe kuva muri Mali.
Ukomeye muri iyo miryango ni uwitwa 'mouvement M62', watangiye mu kwezi kwa Kanama (8) mu 2022 utangijwe n'urugaga rw'impirimbanyi, imiryango yo muri 'société civile' hamwe n'imiryango iharanira inyungu z'abakozi. Bayoboye ibikorwa byo kwamagana izamuka ry'igiciro cy'imibereho, imiyoborere mibi no kuba muri icyo gihugu hari abasirikare b'Ubufaransa.

Imyigaragambyo myinshi yari iteganyijwe n'uwo muryango yaraciwe cyangwa iburizwamo mu buryo burimo urugomo n'abategetsi ba Niger.
Mu kwezi kwa Mata (4) uyu mwaka, umukuru w'uwo muryango Abdoulaye Seydou yakatiwe gufungwa amezi icyenda kubera "guhungabanya umutekano wa rubanda".
Umuryango M62 usa nk'uwagaruye ubuyanja (nk'uwongeye kugira imbaraga) nyuma y'ihirikwa rya Perezida Bazoum.
Mu gikorwa kidasanzwe, amagambo y'abanyamuryango bawo yasubiwemo na televiziyo y'igihugu bakangurira abaturage kwitabira imyigaragambyo yo gushyigikira agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Niger, ndetse no kwamagana ibihano abategetsi bo mu burengerazuba n'abo muri Afurika bafatiye icyo gihugu kubera ihirikwa ry'ubutegetsi.
Ntibiramenyekana niba uwo muryango hari isano ufitanye n'agatsiko ka gisirikare gahuriye mu kanama kiswe 'Conseil National pour la Sauvegarde de la Patrie' (CNSP) cyangwa niba hari isano ufitanye n'Uburusiya.
Ariko ni wo muryango mugari wateguye imyigaragambyo yo ku cyumweru, aho imiryango mito yo muri 'société civile' nka 'Comité de Coordination de Lutte Démocratique' (CCLD), na yo yari ihari.
Dusubiye i Zinder, wa mucuruzi ushyigikiye Uburusiya afite icyizere ku kuntu Uburusiya bushobora gufasha igihugu cye.
Yagize ati: "Ndashaka ko Uburusiya bufasha ku mutekano n'ibiribwa.
"Uburusiya bushobora gutanga ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi bwacu".
Ariko Moutaka, umuhinzi na we uba i Zinder, ntiyemeranya na we. Avuga ko iri hirikwa ry'ubutegetsi ari inkuru mbi kuri buri muntu wese.
Yagize ati: "Ntabwo nshyigikiye ko Abarusiya bagera muri iki gihugu kuko bose ni Abanyaburayi kandi nta n'umwe muri bo uzadufasha.
"Nkunda igihugu cyanjye kandi nizeye ko dushobora kubaho mu mahoro".










