Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Leta irateganya gushyira inyama z’ingurube ku ifunguro ry’umunyeshuri
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Leta y’u Rwanda irateganya kuba yagaburira abanyeshuri inyama z’ingurube hagamijwe kurwanya imirire mibi muri gahunda yayo iriho yo kubagaburira ku mashuri abanza, nk’uko abategetsi babivuga.
Mu nama y’aborozi b’ingurube mu Rwanda yabaye kuwa gatanu, byatangajwe ko amashuri agiye kuba irindi soko rigari ry’inyama z’ingurube.
Iruhande rw’iyo nama, Olivier Kamana umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yabwiye abanyamakuru ko ingurube ari kimwe mu byakwifashihswa mu kurwanya igwingira ry’abana bato.
Yagize ati: “Inyama y’ingurube ikungahaye ku ntungamubiri ku buryo butangaje… turateganya ko [iryo funguro] ryatangira gukoreshwa muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kugaburira abana ku mashuri…Turakangurira ibigo by’amashuri kujya muri gahunda yo korora iryo tungo.”
Ntihatangajwe igihe nyacyo iyo gahunda izatangirira.
Ubworozi bw’ingurube mu Rwanda busa n’ubudashobora guhaza iri soko rishya, mu byaro - ahakorerwa cyane ubworozi - ibarura rusange riheruka ryerekana ko ingo 19% arizo zoroye ingurube, ugereranyije na 36% zoroye inka, na 24% zoroye ihene.
Muri iriya nama, Shirimpumu Jean Claude ukuriye ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko isoko rinini bafite ry’inyama z’ingurube ari irya DR Congo.
Yagize ati: “Sinavuga ko tugiye guhita duhaza isoko [ryo mu Rwanda] ku buryo amashuri yose akeneye izi nyama azibona, ariko iyo isoko ryabonetse ni umwanya mwiza ngo ababikora bongere ibyo bakora. Tugiye gushishikariza aborozi korora aya matungo kugira ngo tubashe guhaza iri soko.”
Gusa bitewe n’imyemerere hari ibigo by’amashuri bishobora kutazakurikiza iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ‘indyoheshabirayi’ (ingurube).
Jean de Dieu Niyonsenga umunyamabanga w’urugaga rw’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Rwanda avuga ko amashuri yose atazasabwa korora ingurube cyangwa kuyigaburira abanyeshuri.
Niyonsenga agira ati: “Mu bijyanye no kuzamura imibereho myiza by’umwihariko mu mashuri ubu bworozi bushyigikiwe abantu bakabwitabira buri mu byazana impinduka mu bijyanye n’imitegurire y’amafunguro mu mashuri.”
Ku bigo bizazigaburira abanyeshuri abari muri iyi nama bavuze ko hazabaho guhugura uko inyama z’ingurube zitegurirwa abantu benshi zikaribwa zitunganye neza.
Mu 2019 leta yatangije gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri abanza, hagamijwe kurwanya umubare w’abata ishuri, kurwanya imirire mibi, no gufasha mu myigire yabo.
Mu ifurunguro bahabwa, Olivier Kamana avuga ko ubu hatangijwe gahunda yo kubaha inyama imwe mu gihe runaka bitewe n’ubushobozi, ubu leta ikaba yifuza ko bajya babona n’inyama y’ingurube.