Imvo n'Imvano kuri gahunda ya leta y'u Rwanda yo kugaburira abana ku ishuri

Ikiganiro Imvo n'Imvano cy’uyu munsi turavuga kuri gahunda ya leta y’u Rwanda yo kugaburira abana ku ishuri.

Ni gahunda leta yatangije, ministeri y’uburezi ikavuga ko ifite icyizere ko izatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.

Twasuye amwe mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 aho abanyeshuri bagaburirwa ku ishuri.

Turaha ijambo bamwe mu babyeyi, abarimu ndetse n’abanyeshuri batubwire akamaro bibafitiye.

Ni igikorwa gisaba ubushobozi. Ku mashuri ya leta henshi buri mubyeyi asabwa kwishyurira umwana we amafaranga atari munsi y’ibihumbi 10 ku gihembwe asanga ayo leta itanga.

Hari bamwe banenga uburyo iyi gahunda ikorwa bavuga ko bitoroheye abana b’abakene kuyibonamo.

Ni mu gihe minisiteri y’uburezi ivuga ko ari igikorwa mbere na mbere ababyeyi bagombye kugira icyabo kuko n’ubusanzwe ari bo bafite inshingano zo kugaburira abana babo.

Ibyo byose murabikurikira muri iki kiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana.