Kaminuza ya Howard yambuye P Diddy impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Ahavuye isanamu, Getty Images
Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Howard muri Amerika, izwiho kuba kaminuza y’abirabura muri Washington DC, yemeje kwambura Sean "Diddy" Combs impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yari yaramuhaye.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko CNN itangaje amashusho agaragaza uyu muhanzi akubita bikomeye uwahoze ari umukunzi we muri hoteli.
Mu itangazo ryo ku wa gatanu, iyi kaminuza yavuze ko “imyifatire ye yabonetse muri video iherutse gutangazwa itajyanye na gato n’amahame shingiro ya Horward University n’ibyo yemera, bityo ntakwiriye gukomeza gutunga urwego rw’icyubahiro rwo hejuru rw’iki kigo.”
Diddy yasabye imbabazi nyuma y’uko ariya mashusho asohotse mu kwezi gushize, kubera gukubita umuririmbyi Cassandra "Cassie" Ventura wari umukunzi we.
Yagize ati: “Byarambabaje cyane ubwo nabikoraga, n’ubu birambabaje. Naragiye nsaba ubufasha bw’abaganga, ndivuza, njya no muri ‘rehab’ (ikigo gifasha abafite ibibazo byo mu mutwe). Nasabye Imana imbabazi n’ubuntu bwayo. Ndasaba imbabazi.”
Mu 2014 ni bwo Kaminuza ya Howard yahaye Sean “Diddy” Combs impamyabumenyi y’ikirenga. Ubu yatangaje ko kuyimukuraho bihagarika na scholarship/bourses zo mu izina rye “n’amasezerano y’impano” n’uyu muraperi.
Ayo masezerano yari aya miliyoni imwe y’amadorari Diddy yahaga iyi kaminuza biciye mu kigo cye Sean Combs Foundation.
Iki kigo nticyasubije ku busabe bwo kugira icyo kivuga kuri ibi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Itangazo ry’iyi kaminuza rivuga ko izina rya Combs rivanwa mu nyandiko zose zivuga abo iyi kaminuza yahaye iriya mpamyabumenyi y’icyubahiro.
Yongaraho iti: “Iyi kaminuza ntinyeganyezwa ku kurwanya urugomo mu bantu.”
Abagore bane, barimo Cassie Ventura wabanye na we igihe kinini, batanze ibirego bishinja Diddy ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no ku mubiri.
Ikirego cya Cassie baje kugera ku kumvikana bataburanye mu Ugushyingo (11) gushize, gusa Diddy ahakana ibirego byose by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu itangazo yasohoye mu Ukuboza(12) umwaka ushize, Diddy yahakanye ibyo yavugwagaho, avuga ko ari ibirego “bibabaje” bikorwa “n’abantu bashaka indonke mu buryo bworoshye”.
Muri Werurwe(3) uyu mwaka, abakora iperereza basatse inzu ebyiri z’uyu muhanzi w’icyamamare “mu rwego rw’iperereza rikomeje” ku birego byo gucuruza abantu mu buraya.
Umunyamategeko we yavuze ko muri uko gusaka hakoreshejwe “imbaraga z’umurengera za gisirikare”, kandi avuga ko umukiliya we ari umwere.













