Uko icyamamare Mel B yavuye mu rugo akajya kubana na nyina kubera urushako rurimo ihohoterwa

Ahavuye isanamu, PA Media
- Umwanditsi, Charlotte Gallagher
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC ku muco
Melanie Brown wo mu itsinda ry'umuziki the Spice Girls ryo mu Bwongereza, yinjije za miliyoni yakoreye muri iryo tsinda, ariko mu myaka micye ishize, nyuma yo kuva mu rushako rwari rurimo ihohoterwa, yasigaye ari nkaho nta kintu na kimwe asigaranye.
Yavuye muri California muri Amerika, asubira iwabo mu mujyi wa Leeds mu majyaruguru y'Ubwongereza, abana na nyina mu nzu.
Uyu muririmbyi, w'imyaka 48, avuga ko nubwo aharanira "kugira imbaraga kw'umukobwa", yisanze "nta mbaraga" afite nyuma y'iryo hohoterwa.
Brown ubu yashoboye kongera kwigurira inzu ye, ikintu yatekerezaga ko "kitazongera na rimwe kuba cyabaho".
Icyemezo cyo gusubira iwabo cyaje mu 2019, ubwo itsinda the Spice Girls ryari ririmo kwemeza Abongereza mu muziki, mu bitaramo byabereye kuri bimwe mu bibuga by'imikino, byitabirwa n'imbaga, amatike yose aragurwa arashira.
Nubwo ibyo bitaramo byinjije amafaranga, ayo Brown yakuyemo yayarishye mu manza yari arimo ndetse andi ayariha uwahoze ari umugabo we Stephen Belafonte. Brown ashinja uwo wari umugabo we ko ari we wamuhohoteye.
Brown yabwiye BBC ati: "Ntabwo nahohotewe gusa mu marangamutima no ku mubiri, [ahubwo] nanahohotewe mu buryo bw'amafaranga. Sinasobanukiwe ko ntari mfite amafaranga menshi nkuko nibwiraga. Rero urebye byabaye ngombwa ko ndya ifunguro riciriritse rikoze mu ifarini, mbana na mama."
Yongeyeho ati: "Mama yambereye wa muntu washoboraga kumbwira ati 'Oh ubu wamutaye, umeze neza'. Ariko ukuri [kw'ibintu] si uko kwari kumeze.
"Birumvikana ahandi hantu aho ari ho hose haba ari heza kurusha kubana n'uguhohotera, ariko iyo wavuye muri iryo hohoterwa, biba bimeze nko gutangira bundi bushya. Ugomba kwiga kwizera abantu. Ugomba kwiga kwigirira icyizere wowe ubwawe."
Belafonte, umwanditsi wa za filime, yakomeje guhakana ibyo ashinjwa n'uyu muririmbyi.
Mu 2017, bageze ku bwumvikane mu ibanga mu rukiko ko batandukana, nuko mu mwaka wakurikiyeho gatanya yabo ishyirwa mu ngiro.
Bijyanye n'ubwo bwumvikane, Brown yemeye kuriha Belafonte amadolari y'Amerika 350,000 (angana na miliyoni 450Frw) icyarimwe, kongeraho amadolari 5,000 (miliyoni 6Frw) buri kwezi y'indezo y'umwana wabo w'umukobwa Madison.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Uyu muririmbyi w'icyamamare, umaze igihe avuga ku byo yaciyemo mu buzima nyuma yo guhohoterwa kwe, akabinyuza mu gitabo cye yise Brutally Honest, cyangwa mu kuri kwambaye ubusa, ugenekereje mu Kinyarwanda, avuga ko gusubira kuba mu mujyi wa Leeds "rwose" byamufashije mu kongera kwiyubaka.
Ati: "Mama ni umwe muri barindwi [mu bo mu byiciro birindwi], rero nkikijwe n'inshuti, umuryango, ba mama wacu, ba marume, abisengeneza banjye n'abo mbereye nyina wabo - buri kintu cyose [kuri jye].
"Leeds ni nziza, ni ahantu hatoshye cyane kandi iciye bugufi cyane ndetse abantu [baho], mbona bafite urugwiro kurushaho."
Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Brown yatangaje ku rubuga rwa Instagram ko nyuma yo gukora "cyane" mu gihe cy'imyaka irenga itanu, ubu yashoboye kwigurira inzu ye bwite.
Yabwiye BBC ati: "Mu myaka nk'ibiri ishize nakomeje kugenda nyuzamo nkareba inzu zitandukanye, mbizi ko nta mafaranga mfite yo kuzigura.
"Ariko narashikamye, ndakora ndetse mbaho mu buzima bwo kwiyima, none ku bw'ibyo nashoboye kugura inzu yanjye bwite."
Muri uko "kubaho mu kwiyima", bivuze ko harimo no kuba Mel yaragenaga amafaranga atagomba kurenza mu guhaha, ikintu n'ubu avuga ko atazareka vuba aha.
Ati: "Ndacyakunda guhahira muri Aldi na Lidl [amaduka aciriritse yo mu Bwongereza], sintekereza ko ibyo nzabireka, nkubwije ukuri. Ndacyari [ndacyabaho nk'] umukobwa w'i Leeds!"
'Ndi ijwi ry'abandi barokotse'
Mu 2018, Mel yagizwe 'ambasaderi' w'umuryango w'ubugiraneza wo mu Bwongereza witwa Women's Aid, uharanira guca ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore n'abana, none ubu kuvuganira abarokotse ihohoterwa ryo mu ngo byabaye igice kinini cyane cy'ubuzima bwe.
Yagize ati: "Ndarimenyekanisha kandi nkavuga ku ihohoterwa ndetse nkavuga ku byo nanyuzemo.
"Ndi ijwi ry'abandi bose barokotse bari hanze aha badafite kivugira, badashobora kumvwa, igitekerezo cyabo kidashobora kumvikana - by'umwihariko iyo bigeze ku bintu nko kugerageza guhindura imiterere y'ubucamanza no kugerageza gushyira mu bikorwa andi mategeko ashyigikira kurushaho abantu barimo kuva mu ihohoterwa [bari babayemo]."
Mu rushako aherukamo, Mel B yavuze ko yumvaga atekanye gusa iyo yabaga atari mu rugo, ari ku kazi.
Yemeza ko ku kazi abakoresha bakwiye gufasha abahohotewe ndetse "bakamenya neza ibimenyetso simusiga by'ihohoterwa".

Ahavuye isanamu, Getty Images
Hagati aho, muri uyu mwaka ni isabukuru y'imyaka 30 ishize kuva the Spice Girls bakoze igitaramo cya mbere - ndetse haracyari abantu benshi basaba ko iri tsinda ryongera kuririmbana hamwe uko ari batanu.
Brown yavuze ko iri tsinda "ryasubirana ejo" abaye ari we ufata icyemezo, ndetse ko "igisabwa gusa ni ukubishyira mu ngiro".
Aba bagore bo muri iri tsinda baracyari inshuti ndetse baraganira mu itsinda ryo kuri WhatsApp - Brown yemera ko arivamo "kenshi cyane nuko nkongera nkarisubiramo".
Aseka, ati: "Ni jyewe wa mbere ubasetsa cyane kuko ndi uwo mu majyaruguru. Mel C na we arasetsa cyane. Twese turasetsa mu buryo butandukanye."
Kuva mu 2022, uyu muririmbyi yemeye kuzashakana n'umukunzi we Rory McPhee, ndetse arateganya gusezeranira muri Kiliziya nkuru ya St Paul's Cathedral, i London.
Ku bihuha ko Victoria Beckham ari we uzakora igishushanyo (design) cy'ikanzu azambara mu bukwe bwe, Mel yagize ati: "Yego, [Victoria Beckham] yabyishimira" - ariko Mel yavuze ko hari n'abandi benshi arimo gutekerezaho ku bijyanye n'iyo kanzu.
Uko biri kose, abo mu itsinda rye bose bazaba babukereye kuri uwo munsi mukuru. Kandi nkuko indirimbo yabo ibivuga, "ubucuti nta na rimwe burangira".













