Rwanda: Ku ivuko bakuru ba Béatrice Munyenyezi uregwa jenoside bamushinjuye

Béatrice Munyenyezi ahagararanye n'abunganizi be mu mategeko. Afite igikapu ku rutugu cy'ikigina, asobekeranyije intoki ndetse yambaye ikanzu y'iroza y'imfungwa. Abunganizi be bambaye amakanzu y'akazi y'umukara n'umweru mu gatuza. Bose uko ari batatu barimo kuvugana bamwenyura. Inyuma yabo hari ibiti n'imodoka zirimo n'itwara imfungwa.
Insiguro y'isanamu, Béatrice Munyenyezi (ibumoso) n'abunganizi be Félicien Gashema (hagati) na Bruce Bikotwa (iburyo) uyu munsi mbere yuko iburanisha ritangira
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Gicumbi

Urugereko rw'urukiko rukuru rukorera i Nyanza uyu munsi rwakomereje urubanza rw'ubujurire rwa Béatrice Munyenyezi mu murenge wa Rushaki mu karere ka Gicumbi, mu majyaruguru y'u Rwanda, aho yavukiye.

Mu rubanza mu mizi ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi, wabaga mu mujyi wa Butare mu majyepfo y'igihugu, mu gihe cya jenoside yajyaga asubira aho iwabo ku ivuko agiye mu kiruhuko.

Urukiko rwumvise abatangabuhamya bavukana na Munyenyezi, Amerika yohereje mu Rwanda mu 2021 kugira ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside, we aburana ahakana.

Mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize, yahamwe n'ibyaha bwa jenoside no gusambanya abagore ku gahato, ahanishwa igifungo cya burundu ari na cyo yajuririye.

Icyumba cy'urukiko rwimukiye ku murenge wa Rushaki cyari cyakubise cyuzuye abaturanyi, inshuti n'abavandimwe ba Munyenyezi iwabo aho yavukiye. Mbere yuko urubanza rutangira yabanje gufata umwanya barahoberana mu byishimo byinshi.

Abatanze ubuhamya babwiye urukiko ko ari bakuru be.

Mukahigiro, umukecuru w'imyaka 74, yahaswe ibibazo n'umushinjacyaha bigendanye n'aho yari ari mbere no mu gihe cya jenoside, niba yarajyaga anabonana na murumuna we Munyenyezi.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yabwiye urukiko ko FPR-Inkotanyi itera mu 1990 babaga i Rushaki ariko ko bararaga mu mashyamba ku manywa bakagaruka mu rugo gushaka icyo kurya.

Yavuze ko Munyenyezi yabaga i Kigali, i Gikondo, kwa mukuru we, ko batabonanye cyane ngo kuko atari kenshi yagarutse ku ivuko mu biruhuko ngo kuko nta muntu yari kuhasanga.

Mu kujijinganya ku bibazo yabazwaga n'umushinjacyaha ndetse n'urukiko, Mukahigiro yavuze ko yumvise ko Munyenyezi yakoze ubukwe ariko atigeze abutaha kubera kubura amafaranga y'urugendo.

Umucamanza yamubajiji ati: "Wigeze umubona atwite?" Undi arasubiza ati: "Oya, ariko narabimenye. Hari abavuyeyo bambwira ko atwite kandi yabyimbye amaguru ubwo yari atangiye kaminuza."

Mu cyumba cy'urukiko benshi bati "uuuh". Umucamanza arabaza ati: "Habaye iki?" Umutangabuhamya asubiramo ati: "Nako ku ishuri."

Mu rubanza mu mizi hakunze kumvikana impaka, uruhande rumushinja ruvuga ko yize muri Kaminuza y'u Rwanda iri i Butare, mu gihe we n'abamwunganira bavugaga ko atari kwiga muri Kaminuza kandi atararangije amashuri yisumbuye.

Gusa mu bihe byashize, umushinjacyaha yavuze koko ko Munyenyezi atize muri Kaminuza, ko ahubwo yitwaraga nk'abanyeshuri ba Kaminuza.

Muri uru rubanza kandi hakunze kugibwa impaka z'uko Munyenyezi yaba yari atwite impanga mu gihe cya jenoside. Abamushinja bavuga ko batigeze bamubona atwite, mu gihe we n'abamushinjura bemeza ko yari atwite impanga, ko atashoboraga kujya mu bikorwa by'ubwicanyi kandi akuriwe.

Mukayishingwe Saverina, w'imyaka 62, ni undi mukuru we watanze ubuhamya. Yabwiye urukiko ko we yakunze kumenya amakuru ya murumuna we Munyenyezi, anavuga ko yamutahiye ubukwe.

Yemeje ko Béatrice Munyenyezi yize mu ishuri ryisumbuye rya Gitwe, akahava atwite ajya gukomereza amashuri i Butare abana n'umugabowe Arsène Shalom Ntahobali.

Yavuze ko yongeye gutwara inda y'impanga akajya kubyarira muri Kenya kandi ko aho baherukana bari bari muri Zaïre (Repubulika ya Demokarasi ya Congo y'ubu) ahitwa Nyamyonya, atwite inda nkuru kandi yarabyimbye ibirenge.

Asoza ubuhamya, yagize ati: "Numva ngo bamurega jenoside. Umuntu bateruraga bagashyira mu modoka yarabyimbye amaguru kandi amaguru avamo amazi yari kujya kuri bariyeri ate?"

Urubanza ruteganyijwe gukomeza ku wa gatanu w'iki cyumweru, urukiko rukazajya ahahoze Hoteli Ihuriro. Mbere, mu rukiko hatanzwe ubuhamya bushinja Munyenyezi ko yayoboraga bariyeri yari iri aho ikicirwaho Abatutsi ndetse mu cyumba cy'iyo Hoteli hagasambanyirizwa ku gahato abagore n'abakobwa muri jenoside mu 1994.