Rwanda: Urukiko rwatangiye kumva abashinjura Béatrice Munyenyezi bavuze ko batamuzi akora jenoside

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nyanza
Urukiko Rukuru urugereko rukorera i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda uyu munsi rwatangiye kumva abatanga amakuru bashinjura Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside akekwaho ko yakorewe mu mujyi wa Butare.
Ni urubanza rurimo kuburanishwa mu bujurire nyuma y'uko umwaka ushize Munyenyezi wari wahamijwe ibi byaha agakatirwa burundu ajuririye uwo mwanzuro wari wafashwe n'Urukiko Rwisumbuye.
Uyu munsi, abaje gutanga ubuhamya bushinjura Munyenyezi ni abagabo babiri bombi bakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya jenoside -kubera iyo mpamvu urukiko rubita abatanga amakuru aho kwitwa abatangabuhamya.
Munyenyezi w'imyaka 55 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuburanira mu Rwanda, kuva ahageze mu 2021 yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa.
Uwa mbere yavuze ko yigishaga mu ishuri ryisumbuye ryitwaga CEFOTEC [ubu ryitwa Groupe Scolaire de Parents] riri mu mujyi wa Butare akaba ngo yarigishije Munyenyezi mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu.
Abunganira Munyenyezi babanje gushaka kwihererana nawe bikurura impaka-ubushinjacyaha bwamaganaga ko bashaka kumuha amakuru y'umutangabuhamya w'ejo ku wa gatatu wavuze ko nawe yize muri iryo shuri ariko akavuga ko atazi Munyenyezi.
Icyifuzo cy'abunganizi ba Munyenyezi cyo kubanza kuvugana n'uwo mutangamakuru cyanzwe n'Urukiko.
Mu makuru umwe muri aba bagabo yahaye urukiko yavuze ko azi Munyenyezi nk'umunyeshuri yigishije wari umuhanga wazaga muri batanu ba mbere.
Yabwiye urukiko ko yumvise ko umugabo wa Munyenyezi witwa Arsène Shalom Ntahobari yari yarateye inda uyu mukobwa ubwo yigaga i Gitwe aza kuba i Butare arabyara, maze yongera kumubona atwite anamwigisha mu ishuri mu mwaka wa gatandatu.
Uwo mugabo w'imyaka 56 yabwiye Urukiko ko yabaye umwarimu mu ishuri rya CEFOTEC yigisha amasomo atandukanye.
Ku wa gatatu Urukiko rwari rwumvize umutangabuhamya umwe mu bashinja Munyenyezi wavuze ko yize muri iryo mu mwaka wa gatandatu mu 1994 (bivuga ko yigaga mu ishuri rimwe na Munyenyezi) yabwiye Urukiko ko atigeze amenya Munyenyezi, ko nta bandi banyeshuri biganaga cyangwa abarimu bamwigishije yibuka ndetse ko n'uwayoboraga icyo kigo atibuka niba yari umugabo cyangwa umugore.
Ku ndangamanota uwo mutangabuhamya yatanze mu rukiko igaragaza ko yabaye uwa kane bigahura n'indangamanota ya Munyenyezi nayo igaragaza ko yabaye uwa kane.
Uyu watangaga amakuru mu rukiko uyu munsi yabajijwe ikintu cy'umwihariko gituma yibuka Béatrice Munyenyezi avuga ko yari aziranye n'umuryango Munyenyezi yashatsemo.
Undi 'mutangamakuru' wumviswe n'Urukiko mu ruhame ashinjura Munyenyezi yavuze ko amuzi atwite kandi nta nama ziteguraga jenoside yitabiriye, ko nta na bariyeri yagiyeho.
Uyu mugabo w'imyaka 62 wanakoze muri Kaminuza y'u Rwanda akazi ko kumesa no gutera ipasi yemeje ko yagiye kuri za bariyeri zitandukanye ariko nta n'imwe yabonyeho Munyenyezi kuko yari asanzwe amuzi.
Umucamanza ati: "Muri Gacaca wigize ureganwa na Béatrice Munyenyezi?"
Umutangamakuru arasubiza ati"Reka da! Twari guhurira he ko nabazwaga ibyanjye we akaba ntacyo yakoze."
Urubanza ruzakomeza ku itariki itahise itangazwa.










