Umugore yapfiriye mu bwato yerekeza ku kirwa cy'Ubufaransa maze umurambo we ujugunywa mu nyanja

Ahavuye isanamu, Hussein family
- Umwanditsi, Bushra Mohamed
- Igikorwa, BBC News
Umuryango wa Fathi Hussein wari ufite iduka ritunganya imisatsi uri mu cyunamo mu rugo rwabo mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, kubera urupfu rwe ruteye ubwoba mu nyanja nyuma yaho amasezerano yagiranye n'abakora ubucuruzi bwo kujyana abimukira mu bindi bihugu mu buryo bunyuranije n'amategeko kugirango bamujyane ku kirwa cy'Ubufaransa cya Mayotte, agenze nabi.
Samira w'imyaka 26 y'amavuko - badahuje ababyeyi bombi - yabwiye BBC kuri telefone ati: "Twabwiwe n'abarokotse ko yapfuye azize inzara."
Babwiye uyu muryango ko Fathi yapfiriye muri bumwe mu bwato buto, bwari bumaze iminsi 14 bureremba mu nyanja y'Ubuhinde nyuma yo gutereranwa n'abajyana abimukira mu bindi bihugu mu buryo bwa magendu.
Samira yabwiye BBC ati: "Abantu baryaga amafi mabisi kandi bakanywa amazi yo mu nyanja, ariko arabyanga. Abarokotse bavuze ko yabanje gusa nufite ibibazo byo mu mutwe mbere yuko apfa. Nuko mu nyuma bajugunya umurambo we mu nyanja."
Umuryango wa Fathi wamenye ibyo urupfu rwe ubibwiwe na bagenzi be b'Abanyasomaliya barokowe n’abarobyi ku nkombe za Madagasikari hashize hafi icyumweru.
Umuryango mpuzamahanga ukurikirana ibibazo by'abimukira ku isi (IOM) wavuze ko abantu barenga 70 bari muri ubwo bwato bubiri igihe bwarohamaga, maze abantu 24 bahasiga ubuzima naho 48 bararokoka.
Bivugwa ko abimukira babarirwa mu magana bapfa buri mwaka bagerageza kugera ku kirwa gito cy'Ubufaransa giherereye nko mu bilometero 300 mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Madagasikari.
Ku itariki ya mbere z'ukwa 11, Fathi yafashe indege ava i Mogadishu yerekeza mu mujyi wa Mombasa muri Kenya, maze nyuma y'iminsi mike afata ubwato yerekeza muri Mayotte - urugendo ruteye ubwoba rw'ibirometero birenga 1100 mu nyanja y'Ubuhinde.
Samira avuga ko batangajwe n'icyemezo cya Fathi kuko yari afite ubucuruzi buhagaze neza i Mogadishu, kandi akaba yari atuye mu gace gatuwe n'abantu badakize kandi badakennye ka Yaqshid.
Samira avuga ko Fathi yahishe umuryango gahunda ye, asangira ibanga na murumuna we gusa, amubwira ko yishyuye abinjiza abimukira mu bindi bihugu mu buryo bwa magendu amafaranga yavanye mu iduka rye ritunganya imisatsi.
Yongeyeho ati: "Yakundaga kwanga inyanja. Sinzi impamvu n'uburyo yafashe icyo cyemezo. Icyampa nkamuhobera."
Abarokotse babwiye umuryango wa Fathi ko we n'abandi bagenzi bose bari mu bwato bumwe bunini ubwo bavaga i Mombasa.
Ariko muri urwo rugendo, abatwara abimukira mu buryo bwa magendu bavuze ko ubwato bwagize ibibazo bya tekiniki ko rero bwagomba gusubira inyuma.
Hanyuma mbere yo gusubira muri Kenya, abatwara abimukira mu buryo bwa magendu bashyize abimukira bose mu bwato buto bubiri, babizeza bagira bati: "Muragera muri Mayotte mu masaha atatu."
Ariko, Samira avuga ati: "Byahindutse iminsi 14" bituma hapfa mukuru we n'abandi.
Samira avuga ko bamwe mu barokotse bakeka ko abatwara abimukira mu buryo bwa magendu babasize mu nyanja babigambiriye kubera ko bari barangije kubishyura, kandi ngo nta bushake bari bafite bwo kubajyana muri Mayotte.
Umukozi mu rwego rw'akarere wa IOM, Frantz Celestin, yabwiye BBC ko bikunze kugaragara ko abimukira batakaza ubuzima bwabo bagerageza kugera ku kirwa cy'Ubufaransa cya Mayotte.
Agira ati: "Vuba aha abantu 25 barapfuye bakora urugendo nkurwo, ubusanzwe banyura muri Comoros na Madagasikari. Muri rusange uyu mwaka niwo mwaka wahitanye abimukira benshi."

Ahavuye isanamu, Getty Images
BBC yavuganye n'abimukira batanu bo muri Somaliya bagerageje kugera muri Mayotte.
Batubwiye ko hari inzira ebyiri z'ingenzi ziva muri Somaliya zerekeza kuri icyo kirwa.
Bamwe bagenda mu bwato bava i Mombasa bakanyura mu birwa bya Comoros, byegeranye cyane na Mayotte, mu gihe abafite amafaranga menshi bafatira indege muri Etiyopiya berekeza muri Madagasikari kuko abafite pasiporo ya Somaliya bujuje ibyangombwa bahabwa viza bahageze.
Mu kuhava bafata ubwato buto bajya muri Mayotte, bizeye ko bazabona amahirwe yo kubona pasiporo y'Ubufaransa no kugera i Burayi.
Umwe mu banyamahirwe barokotse iyi nzira mbi ni Khadar Mohamed.
Yageze muri Mayotte hashize amezi 11 ariko yibuka neza ingorane nyinshi yanyuzemo kugira ngo agere kuri iki kirwa avuye muri Madagasikari.
Agira ati: "Igihe nageraga muri Madagasikari, banjyanye kwa nyiri ubwato. Twahamaze iminsi 14. Twari tuvanze n'Abanyasomaliya n'Abanyamadagasikari."
Itsinda ry'abari bategereje ryariyongereye bagera kuri 70. Bahita bashyirwa mu bwato hanyuma baca mu ruzi kugeza binjiye mu nyanja ngari.
Khadar avuga ko yavuye muri Somalia kubera iterabwoba yatewe na al-Shabab, umutwe ukorana na al-Qaeda urwanira guhirika guverinoma.
Agira ati: "Navuye mu gihugu cyanjye kubera umutekano wanjye. Nari mfite ubucuruzi, ariko sinashoboraga gukora akazi kanjye kubera al-Shabab."
Imiryango ya bamwe mu barokotse ivuga ko abinjiza abimukira mu bindi bihugu mu buryo bwa magendu bishyurwa amadorari agera ku 6000 kugira ngo bave i Mombasa berekeza muri Mayotte - kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga kigomba kwishyurwa mbere.
BBC yabonye konti ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, zamamaza ingendo zisa n'izijya muri Mayotte ndetse no mu tundi duce tw’Uburayi.
Ayo matangazo yo kwamamaza avuga ko abimukira bashobora kujyanwa muri Mayotte hakoreshejwe amato manini y’ubukerarugendo, ariko imiryango y’abarokotse ivuga ko abinjiza abimukira mu bindi bihugu mu buryo bwa magendu bakoresha ubwato buto bwo kuroba bwitwa "kwassa".
Guverinoma y'Ubufaransa ntacyo yari yavuga kuri ibi byago biherutse kuba.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Somaliya, Ahmed Moalim Fiqi, avuga ko guverinoma ye irimo gushyira ingufu mu kuvugana n’abarokotse no kubagarura iwabo mu rugo.
Umuryango wa Fathi uvuga ko wamenyesheje abayobozi umwirondoro w'uwinjiza abantu mu bindi bihugu mu buryo bwa magendu bakeka ko umukobwa wabo yaba yaravuganye na we i Mogadishu maze arafatwa, ariko ubu yararekuwe by'agateganyo.
Samira avuga ko ububabare bwo kutamenya uko umuvandimwe we yari amerewe mu bihe bye bya nyuma buzagumana na we ubuziraherezo.
Agira ati: "Nifuzaga ko ashobora kuvugana nanjye akambwira impamvu yafashe icyemezo cye. Yashoboraga kunsezera ... ubu sinzi ukuntu ngomba gufata urupfu rwe."














