'Se wa demokarasi yacu': Raila Odinga wo muri Kenya yapfiriye mu Buhinde ku myaka 80

    • Umwanditsi, Basillioh Rukanga i Nairobi

Abo mu muryango wa Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w'intebe wa Kenya babwiye BBC ko yapfuye.

Odinga yapfuye kuri uyu wa gatatu aho yari arimo kuvurirwa mu bitaro byo mu Buhinde.

Yituye hasi ubwo yari arimo kugenda n'amaguru mu kunanura imitsi mu gitondo, ajyanwa ku bitaro bya Devamatha, byavuze ko yagize ihagarara ry'umutima. Ibitaro byavuze ko kugerageza kumuzanzamura nta cyo byatanze, nuko "atangazwa ko apfuye saa tatu n'iminota 52 za mu gitondo [09:52]" ku isaha yo mu Buhinde.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, hari uguhwihwisa ku buzima bwe, nubwo abo mu muryango we n'inshuti ze muri politike bari bapfobeje amakuru yavugaga ko arembye.

Perezida wa Kenya William Ruto yahaye icyubahiro Odinga yise "urugero rw'ubutwari" na "se wa demokarasi yacu".

Mu ijambo yagejeje ku gihugu, Ruto yanatangaje icyunamo cy'iminsi irindwi.

Abanyapolitike bo muri Kenya hamwe n'abategetsi bo ku isi, barimo Perezida Samia Suluhu wa Tanzania na Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde Narendra Modi, batangaje ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.

Samia yavuze yavuze ko ababajwe n'urupfu rwa Odinga, avuga ko Afurika ibuze umutegetsi w'intyoza.

Modi yavuze ko Odinga yari "umutegetsi w'inararibonye kandi wubashywe akaba n'inshuti y'Ubuhinde".

Perezida w'Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa yavuze ko Odinga yari "umutegetsi washyiraga inyungu z'igihugu cye n'umugabane we mbere" y'ibindi, mu gihe Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yavuze ko Odinga yari "umuntu ukomeye uharanira demokarasi" usize umurage uzakomeza na nyuma ye.

Mbere, Perezida wa Kenya yari yasuye umuryango wa Odinga mu rugo rwawo mu murwa mukuru Nairobi ndetse yihanganisha umupfakazi we Ida Odinga hamwe n'abandi bo mu muryango we.

Intumwa ziyobowe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Kenya Musalia Mudavadi hamwe n'umupfakazi wa Odinga, bitezwe kujya mu Buhinde kugenzura ibikorwa byo gutahana umurambo we.

Abashyigikiye Odinga bakomeje kujya mu mihanda mu kumwibuka, cyane cyane mu bice byiganjemo abamushyigikiye byo mu burengerazuba bwa Kenya no mu bice bimwe by'i Nairobi.

Odinga, wari uzi guteranya (gukusanya) imbaga y'abantu ndetse wari umuntu ukomeye muri politike ya Kenya, yiyamamarije kuba perezida inshuro eshanu ariko ntiyashoboye kugera kuri uwo mwanya.

Muri buri matora ya perezida yiyamamajemo kuri izo nshuro, buri gihe yanze ibyayavuyemo, akenshi avuga ko yibwe intsinzi.

Nyuma y'amatora yo mu mwaka wa 2017, urukiko rw'ikirenga rwa Kenya rwemeje ko yari ari mu kuri, ubwo rwateshaga agaciro intsinzi ya Uhuru Kenyatta ndetse rugategeka ko amatora asubirwamo. Ariko yanze kwitabira ayo matora yasubiwemo, asaba ko hakorwa amavugurura mu rwego rw'amatora.

Odinga yaje kwiyunga na Kenyatta, bitungura cyane abaturage bo muri icyo gihugu ubwo abo bombi basuhuzanyaga mu mwaka wa 2018 – ibyo byarangije amezi yari ashize hari ubushyamirane.

Amatora yateje impaka yo mu mwaka wa 2007, ubwo Odinga yavugaga ko Mwai Kibaki yamwibye intsinzi, yatumye muri Kenya haduka amakuba ya mbere akomeye cyane yabayeho mu mateka y'iki gihugu.

Urugomo rwaradutse mu bice binyuranye by'igihugu, rwicirwamo abantu 1,200 naho abandi hafi 600,000 biba ngombwa ko bahunga bata ingo zabo.

Mu gucyemura ayo makuba, Kofi Annan wahoze ari umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (ONU) yafashije mu kugera ku masezerano yo gusangira ubutegetsi, yavuyemo ishyirwaho rya leta y'ubumwe ari na yo Odinga yabayemo Minisitiri w'intebe.

Akenshi yagiye yiyunga na perezida wabaga uri ku butegetsi nyuma y'amatora yabaga yaranzwemo impaka.

Nyuma yo gutsindwa kwe mu matora aheruka kuba yo mu mwaka wa 2022, yaje kwifatanya na Perezida William Ruto mu cyiswe leta ihuriwemo na benshi, iyo leta yatumye benshi mu nshuti ze bashyirwa mu myanya ikomeye y'ubutegetsi.

Yasobanuye ko icyo cyemezo cyari ngombwa ku bw'ubumwe bw'igihugu, nyuma y'imyigaragambyo ikomeye yabaye mu gihugu mu mwaka ushize ikarangira abigaragambyaga biraye mu nteko ishingamategeko ya Kenya. Abigaragambyaga babarirwa muri za mirongo biciwe mu bushyamirane n'abashinzwe umutekano.

Ubutegetsi bwa Ruto bwashyigikiye umuhate wa Odinga wo gushaka kuba umukuru wa komisiyo y'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, mu matora yabaye muri Gashyantare (2) uyu mwaka.

Nubwo yari ashyigikiwe na benshi mu karere, byarangiye atsinzwe n'umukandida wa Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf.

Odinga yagize abamushyigikira cyane kandi bamunambyeho mu gihe yamaze muri politike, cyane cyane abo mu burengerazuba bwa Kenya, aho avuka.

Abamushyigikiye bamuhimbye amazina nka "Baba" (bivuze "Data"), "Agwambo" ("Igikorwa cy'Imana"), na "Tinga" (imodoka rutura ikora imirimo inyuranye irimo nko guhinga). Iryo zina rya nyuma barikuye ku kirango cy'ishyaka rye cyo mu matora yo mu mwaka wa 1997.

Yafatwaga na benshi nk'umuhanga cyane mu gukora igenamigambi rya politike no guteranya imbaga y'abantu, akenshi agashobora gutuma abantu benshi cyane bitabira mitingi ze za politike, ndetse yari afite ubushobozi bukomeye bwo kwisanisha n'abaturage bo hasi.

Azibukirwa ku rugamba rudacogora rwe rwo guharanira ubwisanzure bwo muri demokarasi n'uburenganzira bwa muntu.

Yigeze kuba imfungwa ya politike, ndetse afite umuhigo wo kuba ari we mfungwa ya mbere ya politike yafunzwe igihe kirekire cyane muri Kenya.

Urugamba rwe rwo kurwanya ubutegetsi bw'igitugu cy'ishyaka rimwe rwatumye afungwa inshuro ebyiri (kuva mu mwaka wa 1982 kugeza mu 1988 no kuva mu 1989 kugeza mu 1991) ku butegetsi bwa Daniel arap Moi.

Mbere, yafunzwe ku bwo kugerageza guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 1982, bituma amenyekana ku rwego rw'igihugu.

Mu gihe kinini cy'ubuzima bwe muri politike, Odinga yabaye ikimenyetso cyo guhangana n'ibitagenda hamwe n'ikimenyetso cy'amavugurura ya politike, ndetse urupfu rwe rusize icyuho cy'umuntu ushobora gukomeza umurage we.

Odinga yabonwaga nk'uwarazwe politike na se Jaramogi Odinga. Uyu yabaye Visi Perezida wa mbere wa Kenya nyuma yuko ibonye ubwigenge, ariko mu 1966 ava muri guverinoma nyuma yo kutumvikana n'uwari Perezida icyo gihe Jomo Kenyatta.