M23 yatangaje 'agahenge'

Umutwe wa M23 watangaje agahenge guhera ku wa kabiri tariki 04 Gashyantare (2) uvuga ko ari ku mpamvu z'ibikorwa by'ubutabazi/kugoboka.

Mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi w'ihuriro Alliance Fleuve Congo rifite umutwe wa M23 - yavuze ko badafite "intego zo gufata Bukavu cyangwa utundi duce".

Ntibizwi niba aka gahenge M23 yatangaje yakumvikanyeho n'uruhande rwa leta.

Iri tangazo risohotse nyuma y'uko kuva mu mpera z'icyumweru gishize havuzwe imirwano mu gace kegereye ikibuga cy'indege cya Kavumu muri teritwari ya Karehe.

Kanyuka yashinje ingabo za leta, FARDC "gukoresha indege ya gisirikare ku kibuga cy'indege cya Kavumu" no "no kurundayo za bombe" avuga ko zica abasivile mu bice bagenzura.

Uruhande rwa leta ntacyo ruravuga ku gahenge katangajwe na M23, cyangwa ku byo ivuga ko FARDC irimo gukora ku kibuga cy'indege cya Kavumu, kiri kuri kilometero hafi 40 mu majyaruguru ya Bukavu.

Uruhande rwa leta ruvuga ko rutazigera ruganira n'inyeshyamba za M23 – ubu zigenzura umujyi wa Goma – ruvuga ko uwo mutwe ari igikoresho cy'ingabo z'u Rwanda.

Amakuru agera kuri BBC avuga ko ingabo za FARDC hamwe n'inyeshyamba za M23 – impande zombi zikambitse mu gace ka Kisale ahiriwe agahenge hagati yabo ku wa mbere.

Hagati aho, mu muhate wo gukemura aya makimbirane, Perezida William Ruto wa Kenya yemeje ko ku wa gatanu no ku wa gatandatu w'iki cyumweru i Dar es Salaam muri Tanzania hazaterana "inama idasanzwe" izahuza imiryango y'ibihugu ya EAC na SADC.

Ruto yavuze ko aba bategetsi bemeje ko bazitabira iyo nama:

  • Perezida Samia Suluhu wa Tanzania
  • Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo
  • Paul Kagame w'u Rwanda
  • Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo
  • Kaguta Museveni wa Uganda
  • Hassan Mohamud wa Somalia

Mu buryo buzwi, Kagame na Tshisekedi baheruka guhura kuri iki kibazo muri Nzeri (9) 2022 bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa i New York iruhande rw'inama rusange ya ONU bose bari bagiyemo.

Umuhate wo guhuza impande zombi wageragejwe na Perezida João Lourenço wa Angola - ushyigikiwe n'ibihugu by'amahanga - nta kinini wagezeho kugeza ubu.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha inyeshyamba za M23, Kigali na yo igashinja Kinshasa gukorana n'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda. Ibirego by'impande zombi byemezwa ko ari impamo n'inzobere za ONU.

Kinshasa ihakana ibyo iregwa na Kigali, mu gihe mu kiganiro Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye na CNN ku wa mbere abajijwe niba ingabo z'u Rwanda ziri muri DR Congo yasubije ati: "Simbizi. Ariko nushaka kumbaza, niba hari ikibazo muri Congo kireba u Rwanda, kandi niba u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose mu kwirinda. Navuga nti 100%"