Iyo umunyeshuri w’inshuti yawe usanze ari igikomangoma

    • Umwanditsi, Sean Coughlan
    • Igikorwa, BBC News

Akenshi ntabwo uba uzi umuntu muzabana iruhande rwawe mu buzima bwo kuri kaminuza.

Kuri Keith George, Umunyamerika wigaga kuri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza mu 1983, yisanze uwo muntu ari uzaba Umwami w’Abami (Emperor) w’Ubuyapani.

Uyu wari igikomangoma icyo gihe, ubu ni Umwami w’Abami Naruhito, kuri kaminuza yari mu cyumba gikurikiye ku cya Keith kuri Merton College y’iyo kaminuza.

Keith, avugira muri leta ya West Virginia aho ubu akora nk’umunyamategeko, yagize ati: “Byari ugutungurana, ariko twahise tuba inshuti ako kanya”.

Imyaka irenga 40 nyuma yaho, Umwami w’Abami Naruhito ubu uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ubwongereza ashobora kwibuka ibya cyera kuri kaminuza.

Keith uvuka mu karere k’imisozi miremire izwi nka Appalachian muri Amerika, yeretse uyu musore wari igikomangoma ubuzima butandukanye n’ubw’iwabo mu ngoro y’ibwami.

Nta byubahiro cyangwa indi migenzo yose bijyanye. Ati: “Mbere na mbere yansabye ko nzajya mwita Hiro.”

Kuba inshuti n’umuntu w’ibwami byasobanuraga kumenyana n’abamurinda, bagombaga kubakurikira iyo babaga bagiye nko muri ‘restaurant’ cyangwa mu kabari.

Keith ati: “Nabo twabaye inshuti zikomeye.”

Nyuma, Umwami w’Abami w’Ubuyapani n’uyu munyamategeko wo muri Amerika bakomeje kuba inshuti ndetse mbere y’uko aba umutegetsi wo hejuru w’Ubuyapani Hiro yasuye Keith n’umuryango we iwabo i Morgantown muri West Virginia.

Nko gushimira uko bakiriye igikomangoma mu rugo rwabo, nyina na se wa Keith batumiwe gusangira ifunguro rya nijoro i Washington DC, na Ronald Reagan na George H Bush.

Gusa icyo Keith yibuka ni igihe gito cy’ubuzima bw’ubwisanzure uyu mwami w’abami yagize akiri kuri kaminuza.

Ati: “Kimwe mu bintu bikomeye cyane umuntu ashobora kugira ni ukwishyira ukizana ubwawe.”

Kuri kiriya gikomangoma icyo gihe uko kwisanzura kwarimo byinshi “nko kujya kwigurira pizza igihe ayishatse”.

Mu Bwongereza, iki gikomangoma cyagendaga aho gishatse akenshi nta umenye uwo ari we, Keith avuga ko iyi nshuti ye “yakundaga” gusohoka akishimisha hatagize umuntu umwitaho.

Keith ati: “Yakundaga imiterere y’akarere ka Oxford, akishimira utubari twaho na za restaurant.

“Yakundaga guseka, yagize ubuzima nyabwo bw’umunyeshuri usanzwe.”

Mu ruzinduko rw’akazi ubu arimo mu Bwongereza, Umwami w’Abami Naruhito yaramburiwe igitambaro gitukura cyo gukandagiraho ndetse yakirwa bikomeye mu ngoro ya Buckingham Palace na mugenzi we Umwami Charles.

Gusa birashoboka ko yaba atekereza kandi yizeye kuzabona amahirwe yo kwiyibutsa iminsi y’ubuto bwe ari umunyeshuri muri icyo gihugu.

Keith agira ati: “Nari nzi uwo ari we, narabyubahaga, ariko ubucuti bwacu bwari burenze icyo yari cyo nk’umuntu. Ntabwo nari inshuti ye kuko icyo gihe yari igikomangoma. Bwari ubucuti nyakuri.”

Aba bagabo bombi ubu bari mu myaka 60 irengaho, Keith yifuza ko n’abakobwa babo bazahura bagakomeza ubucuti bwabo nk’ikiragano gishya kibakomokaho.

Iyo asubije amaso inyuma ku bihe byiza babanyemo n’ubucuti budasanzwe ariko buramba bakomeje, agira ati: “Ndavuga nti inshuti yanjye Umwami w’Abami w’Ubuyapani.”