Amerika: Impaka zerekeye Urukiko rw'Ikirenga

Abantu bagiye gusengera imbere y'Urukiko rw'Ikirenga nyuma y'ururpfu rwa Antonin Scalia

Ahavuye isanamu, Getty

Insiguro y'isanamu, Abantu bagiye gusengera imbere y'Urukiko rw'Ikirenga nyuma y'ururpfu rwa Antonin Scalia

Urupfu rw’umwe mu bacamanza batsimbarara ku bya cyera mu Rukiko rw’Ikirenga, Antonin Scalia, rwateje impaka zerecyeye inzira yo gushaka uzamusimbura.

Perezida Barack Obama yavuze ko azashyirahi umusimbura.

Ariko Abarepubulikani bahatanira umwanya wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye ko kugena umusimbura bicyererezwa kugeza nyuma y’amatora yo mu kwezi kwa 11.

Mbere y’urupfu rwa Scalia, urukiko rw’ikirenga rwari rufite ubwiganze bw’abatsimbarara ku bya cyera 5 kuri 4.

Ubu bwiganze bwashoboye guhagarika gahunda za Obama zijyanye n’ihindagurika ry’icyirere ndetse n’abimucyira.

Ubu noneho kuba umubare w’abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga bangana ku mpande zombi z’aba Demokarate n’Abarepubulikani 4-4, ihangana ryo kugira ijambo muri uru rwego rufatirwamo ibyemezo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rizakomera kimwe n’impaka ziri hagati y’abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu.

Scalia wari ufite imyaka 79, yashyizweho na perezida Ronald Reagan mu mwaka wa 1986.

Yapfuye aryamye ku Cyumweru nijoro.