Gushaka ufite imyaka 40: 'Nta myaka ntarengwa yo kubona urukundo nyakuri'

t

Ahavuye isanamu, Aminata Faty

Insiguro y'isanamu, Aminata Faty yubatse afite imyaka 40, ubu yishimye kandi aranyuzwe

Aminata Faty yavukiye kandi akurira mu Bufaransa. Yari azi akamaro k'ubwisanzure n'ubwigenge , maze ashaka afite imyaka 40 nyuma yaho atangiye guhangana n'ibibazo yabazwaga impamvu ki atarashaka.

Ariko, kubera ko yakuriye mu muryango w'abantu bafite imico itandukanye, ubutwari bwe bwatumye atemera ibyo abandi bari bamwitezeho.

Aminata agira ati: "Guhura n'umugabo wanjye byabaye mu buryo busanzwe, nta gitutu, nta nzozi zari ziteganijwe. Ni umutoza wa siporo, kandi nari nkeneye inkunga ye.

"Ibiganiro byacu bya mbere byari iby'umwuga gusa. Twamenyekanye buhoro buhoro, tuba inshuti, hanyuma turashyingiranwa."

Urugendo rw'ubuzima

Aminata yavuye mu Bufaransa yimukira muri Senegal, atangiza ubucuruzi ndetse anakora imirimo y'ubuyobozi kuva mu 2012 kugeza 2019, ndetse anakora imirimo ijyanye n'imibereho myiza y'abaturage.

"Nabaye umubyeyi w'umwana umwe wenyine, ariko ibyo ntibyahagaritse urugendo rwanjye. Nafashe ibyemezo byatera bamwe mu bantu urujijo, ariko byose byari bishingiye ku byo numvaga umutima wanjye," wemera.

g

Ahavuye isanamu, Aminata Faty

Aminata yari afite inzozi ze, nubwo yari afite ibibazo byinshi. Yifuzaga ubuzima bw'ubwisanzure n'ubwigenge.

Agira ati: "Mbere na mbere, nifuzaga ubwisanzure: ubwisanzure bwo guhitamo ubuzima bwanjye nshaka, n'ibyo niyemeje. Nifuzaga kubaka ikintu gifite akamaro kandi gishimishije muri jyewe, kumva mfite akamaro, gukura, nta mbogamizi."

Kuri Aminata, gushaka byari amahitamo, ariko ntabwo byari ngombwa ko atakaza uwo ariwe.

Aragira ati : "Nifuzaga ubuzima nihitiyemo, ntabwo ari ubuzima bwemerwa n'abandi. Ibitekerezo by'abandi ntibyigeze bimpagarika."

Kwiga gukira ibikomere

g

Ahavuye isanamu, Aminata Faty

Insiguro y'isanamu, Aminata Faty yari yahisemo kwiga nk'uburyo bwo gukira ibikomere bye

Muri Senegali, gutinda gushyingiranwa ni ibintu bisanzwe, bigatera ibibazo mu muryango no mu nshuti, ndetse bigatuma abantu bakwibazaho byinshi. Ariko Aminata ntiyatinyaga ibyo . Nyuma yo gutandukana n'umuntu wasaga n'aho ari "umuntu umukwiriye," yabaye umubyeyi.

Agira ati: "Ubukwe ntibwaje vuba kuko ntabonye umuntu ukwiye. Nibwiraga ko nabubonye, ​​ariko umubano waranciye intege aho kumfasha kugera ku nzozi zanjye. Byari bigoye, ariko nakomeje n'ubundi buzima bwanjye. Sinari niteguye kureka ibyo nari nsanzwe nkora mu buzima bwanjye kugira ngo mbe umugore wubatse."

Ahubwo, yishyiriyeho intego isobanutse: kwigira.

Ashimangira ati: "Nashoye imari mu mashuri yanjye, mbona impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bushakashatsi ku mwuga wanjye n'izindi mpamyabumenyi nyinshi mu bijyanye n'akazi kanjye. Nashoye imari nyinshi mu mwuga wanjye no mu iterambere ryanjye bwite kuko nari mfite ibikomere byinshi byo gukira."