Umugore yahamwe n'icyaha cyo kugira undi mugore umucakara mu gihe cy'imyaka 25

Mandy Wixon arimo kugenda yinjira mu rukiko. Afite umusatsi mugufi ujya kuba umuhondo yashyizemo ibiwuhindurira ibara, ndetse yipfumuje amatwi ahantu henshi. Ari mu kigero cy'imyaka 50 isatira 60. Yambaye ikoti ry'umukara na fulari y'ibara ry'ikijuju. Umugabo ukiri muto, ufite uruhara wambaye ijaketi y'umukara n'umupira w'umuhondo, arimo kugenda inyuma ye n'amaguru.

Ahavuye isanamu, PA Media

Insiguro y'isanamu, Mandy Wixon yahamwe n'icyaha cyo kugira umucakara undi mugore mu gihe cy'imyaka 25
    • Umwanditsi, Clara Bullock, mu burengerazuba bw'Ubwongereza, na Maisie Lillywhite, i Gloucester

Umugore yahamwe n'icyaha cyo gufata bugwate undi mugore ufite ibibazo mu kumenya, no kumukoresha nk'umucakara mu gihe cy'imyaka 25.

Mandy Wixon, w'imyaka 56, ufite abana 10, yakoreshaga uwo mugore w'umunyantege nkeya mu gukora isuku mu rugo rwe rurimo umwanda mwinshi cyane kandi rurimo ibintu byinshi cyane, ruri mu mujyi wa Tewkesbury, mu karere ka Gloucestershire, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'Ubwongereza, ndetse akamuhatira kubeshwaho n'ibiryo by'ibisigazwa by'intica ntikize.

Amazi avuye ku byo yogeje yasukwagwa mu muhogo w'uwo mugore, akamwenwaho ibisukika bihindanya mu maso, ndetse inshuro nyinshi akogoshwa kandi atabishaka.

Mu rukiko rwa Gloucester Crown Court ku wa gatatu, umucamanza Ian Lawrie yavuze ko hari "urwego rw'ubutindi", kuko Wixon yahamwe no gufunga umuntu mu buryo butari bwo, agasaba ko umuntu akora imirimo y'agahato, ndetse akamukubita, rimwe na rimwe bikamuviramo ibikomere ku mubiri.

Insiguro ya video, Videwo: Polisi yataye muri yombi Mandy Wixon nyuma yuko umwe mu bahungu be agaragaje impungenge ku mibereho y'uwo mugore

Ubu ni bwo gusa BBC yashoboye gutangaza amakuru arambuye kuri uru rubanza kubera inzitizi zari zashyizweho ku gutangaza iby'uru rubanza.

Urukiko rwabwiwe ko uwo mugore - BBC irimo kwita K - yavukiye mu muryango ufite ibibazo ndetse ko igihe yari afite imyaka hafi 16 mu mwaka wa 1996, yahawe Wixon, wari ufite aho ahuriye gacye n'umuryango w'uwo mugore.

K, ubu uri mu kigero cy'imyaka 40, yatahuwe na polisi ku itariki ya 15 Werurwe (3) mu mwaka wa 2021, nyuma yuko umwe mu bahungu ba Wixon agaragaje impungenge ku mibereho ye.

Urukiko rwabwiwe ko K yahoraga akubitwa ndetse akanakubitishwa ikirindi cy'umweyo (umukubuzo) ugezweho, bikamuviramo gukuka amenyo.

Ibiryo yaryaga byari byaragabanyijwe na Wixon ndetse ntiyashoboraga kuva mu rugo, ndetse bikaba ngombwa ko yoga rwihishwa nijoro.

Abapolisi basobanuye icyumba cyo kuraramo cya K bavuga ko cyari kimeze nk'"icyumba cyo muri gereza", ndetse ko n'ibindi byumba byo kuraramo byari birimo akavuyo kandi birimo umwanda.

Rimwe na rimwe, hari ubwo abantu nibura 13 babaga baba muri iyo nzu.

Cyo kimwe na benshi bo muri urwo rugo, K yari yarakutse amenyo menshi bitewe no kutita ku isuku y'amenyo.

Ubwo yatahurwaga na polisi, yari afite inkovu ku minwa ye no mu maso zatewe no gusukwaho ibyangiza umubiri, ndetse yari afite ibibyimba binini ku birenge bye no ku tugombambari, byatewe no guhora ashyize ibiganza hasi apfukamye asukura mu nzu.

K yabwiye abapolisi ati: "Sinshaka kuba hano. Sintekanye. Mandy arankubita buri gihe. Simbikunda."

Icyumba kirimo igitanda kimwe. Isaso irajagaraye ndetse inkuta ziriho uruhumbu kandi ntizisize irangi.

Ahavuye isanamu, Gloucestershire Police

Insiguro y'isanamu, Uwahohotewe yafungiwe mu "buryo burimo umwanda"
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abaganga basanze uwo mugore afite ikibazo cy'imirire mibi, mu gihe muganga w'amenyo yabonye ko uwo mugore yari amaze imyaka ababara cyane kubera indwara nyinshi zitavuwe hamwe n'ibibyimba bitavuwe.

Umupolisi Det Sgt Alex Pockett yagize ati: "Ubwo polisi yahageraga, uwahohotewe yari acigatiye umutwe we awubitse, byarabonekaga ko yari afite ubwoba bwinshi cyane."

Umushinjacyaha Sam Jones yabwiye inteko iburanisha ati: "Kugeza mu mpera y'imyaka ya 1990 bigaragara ko uwo mugore yaburiwe irengero burundu. Nta nama n'imwe yagaragaje ikimenyetso cye [ko ahari] cyangwa ngo abonwe hanze y'inzu."

Wixon yarekuwe by'agateganyo ariko asabwa kugira ibyo azajya yubahiriza. Azakatirwa ku itariki ya 12 Werurwe (3) uyu mwaka.

Ubwo yasohokaga mu rukiko, yabajijwe icyo yavuga ku wo yahamijwe ko yahohoteye, nuko arasubiza ati: "Si byinshi."

Abajijwe niba yicuza, yagize ati: "Oya. Sinigeze na rimwe mbikora."

Abanyamakuru babajije niba ari "igikoko", ubwo yari ahagaze ngo ashyireho isegereti, nuko arasubiza ati: "Muvuge ibyo mutekereza."

Uwahohotewe ubu 'yateye imbere cyane'

Kuva atabawe, K ubu aba mu muryango umwitaho, arimo kwiga mu ishuri rikuru ndetse yagiye mu biruhuko mu mahanga.

Umupolisi Det Con Emma Jackson, wo muri polisi ikorera mu karere ka Gloucestershire, yavuze ko uwo mugore "yateye imbere cyane" ndetse ko abayeho ubuzima bwiza.

Laura Burgess, umushinjacyaha wo ku rwego rwo hejuru wo mu bushinjacyaha bw'Ubwongereza, yongeyeho ati: "Intambwe yateye kuva igihe yakurwaga aha hantu h'ikandamiza ni gihamya y'imbaraga ze.

"Ibitekerezo byacu biracyari kumwe na we mu gihe akomeje kongera kubaka ubuzima bwe, ndetse nizeye ko ashobora guhumurizwa gacye no kubona uyu munsi [ejo ku wa gatatu] ubutabera butanzwe."