Afurika yepfo: Senzo Meyiwa yashyinguwe

Ahavuye isanamu, Getty
Abantu babarirwa mu bihumbi bitabiriye umuhango wo gusezera ku mukinnyi w’umupira w’amaguru - Senzo Meyiwa - wishwe arashwe.
Uwo muhango wabereye muri sitade Moses Mabhida iri mu mujyi yavukiyemo wa Durban.
Senzo Meyiwa yari nyezamu na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Afurika yepfo.
Uyu mukinnyi wari ufite imyaka 27 y’amavuko, yishwe arashwe ku cyumweru gishize mu bintu bisa nkaho ari abajura binjiye mu nzu y’umukunzi we w’umukobwa aho yari ari iri hafi y’umujyi wa Johanesbourg.
Hari umuntu ukekwaho kumwica wagejejwe imbere y’urukiko ku wa gatanu ahita ashinjwa icyaha cyo kumwica.
Iyicwa ry’umukinnyi wari ukunzwe cyane muri Afurika yepfo ryongeye kwerekana ukuntu muri icyo gihugu ibikorwa byinshi by’urugomo bikiri ku rugero rwo hejuru.






