Perezida Salva Kiir aranenga ONU

Ahavuye isanamu, unmiss
Perezida wa Sudani yepfo, Salva Kiir, yanenze ingabo za ONU zishinjwe kubungabunga amahoro muri gihugu zo mu mutwe wa UNMISS.
Arazishinja kuba zitwara nka leta mu yindi.
Aranazishinja hamwe n'indi miryango itanga imfashanyo kubogamira ku ruhande rw'inyeshyamba bazihisha, bagahisha intwaro zazo mu mazu ONU ikoreramo.
Abaturage b'abasivili barenga 70 000 ubu bahungiye mu bigo bya ONU nyuma yaho imirwaniro itangiriye hashize ukwezi.
Umuvugizi w'ingabo za ONU muri Sudani, Ariane Quentier, yamaganye ibyo bivugwa na Perezida Salva Kiir.






