Umutoza mushya w'Amavubi

Ahavuye isanamu, video
Umunyaserbia Sredovic Milutin Micho w’imyaka 42 ni we wemejwe kuba umutoza mushya w’Amavubi y’U Rwanda .
Asimbuye Sellas Tetteh ukomoka muri Ghana wasezeye nyuma yo kunyagirwa na Cote d’Ivoire 5-0.
Izina rya Micho ryatoranijwe mu yandi azwi ku mugabane w’Africa .
Abo barimo umufaransa Patrice Neveu ,Stephen Keshi ukomoka muri Nigeria akaba yaratoje Togo na Mali.
Hari kandi Ratomir Djukovic wagejeje U Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa ku nshuro ya mbere mu wa 2004 ,igikombe cyakiniwe na Tunisia ikaba ari nayo icyegukana .
Hari abatari bake bibazaga ko Ratomir ari we uzahabwa uyu mwanya kuko afite amateka akomeye mu Rwanda .
Sredovic Milutin Micho azwi cyane mu makipe akomeye yo ku mugabane w’Africa ariko ntiyamenyekanye nk’umutoza w’amakipe y’ibihugu .
Yatoje SC Villa yo muri Uganda ,St Georges yo muri Ethiopie ‘Orlando Pirates yo muri Africa y’Epfo na Al Hilal yo muri Soudan .
Umutoza mushya wahise atangira akazi yahawe inshingano zo kugeza U Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa cy’umwaka utaha ndetse akaba anasabwa kubonera U Rwanda itiki yo kuzajya mu mikino y’igikombe cy’isi cyo mu wa 2014 kizakinirwa mu gihugu cya Bresil










