Faisal Islam: Byari bimeze gute kuba hamwe na Donald Trump mu cyumba cy'inama i Davos?

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Faisal Islam
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC ku bukungu
Nari ndi mu cyumba ubwo Perezida Donald Trump yinjiraga, kandi naba nshyize mu gaciro mvuze ko yakiriwe neza n'imbaga y'abantu, nibura uko ni ko byari bimeze mu ntangiriro. Bari bahagurutse bamukomera amashyi.
Ikirenze kuri ibyo, habayeho akavuyo gakabije k'abantu bashakaga kwinjira, kuburyo benshi basubijwe inyuma - harimo na ba perezida.
Umutekano wari urenze ukwemera, kuburyo batemereraga na bamwe mu byamamare kwinjira cyangwa gusohoka muri icyo cyumba.
Mu minota micye ibanza y'ijambo rye, Trump yari atuje - ndetse akanyuzamo imvugo zirimo nko kuba ashaka ko Ubwongereza "bukomera cyane".
Abantu bamwe batekerezaga ko uyu uri bube umunsi Perezida w'Amerika yari gusobanuramo ibigize amategeko y'ubukungu mpuzamahanga bushya bwe, ariko ahanini wari wuzuyemo inama nka zimwe umusaza agira abuzukuru be.
Byari bitandukanye cyane n'imvugo irimo gutera ubwoba gacye yo mu butumwa bwe bwo ku mbuga nkoranyambaga yavuzemo ko Greenland izaba iy'Amerika.
Ariko se, muri abo bombi ni uwuhe Donald Trump wa nyawe? Yaba yarumvise ukuntu zimwe mu mvugo ze zakiriwe nabi?
Ubwo ninjiraga ku wa gatatu, nabwiwe iby'igikorwa gitangaje cyari cyabaye mu ijoro ryari ryacyeye, ubwo Minisitiri w'ubucuruzi w'Amerika, Howard Lutnick, yabwiye abari aho ko ku bijyanye n'ubukungu bw'Uburayi, "mwarapfuye".
Abari aho bahise bivumbura barasohoka. Byashoboraga kubaho ko no ku wa gatatu abantu basohoka? Trump yasaga nk'urimo kugerageza kwirinda ko byabaho.
Ibintu byaje guhindura isura
Mu ntangiriro, natekerezaga ko Trump yari ari kwitwara nk'ushaka kugenda mu buryo bwa dipolomasi, wenda nyuma yo kumva bimwe mu bimunenga bikomeye byamuvuzweho, no kugerageza kumvikana nk'umuntu mukuru.
Yavuze mu buryo bwa kivandimwe ku nshuti zo mu burengerazuba bw'isi zari zahungabanyijwe cyane n'amagambo ye yo ku mbuga nkoranyambaga.
Yemeye ndetse ko ashobora kuba adakwiye kuvuga ku kibazo cyateje impaka kijyanye na Greenland - yakomeje gusezeranya ko azigarurira.
Ariko, nkaho atashoboraga kwifata kuri iyo ngingo, ijambo rye ryabaye nk'irihindura isura.
Mbere na mbere, yasobanuye uruhare Amerika yagize mu gufasha Greenland mu bihe byashize, harimo no kuba yaragiranye umubano mwiza na Denmark.
Ariko nyuma yahise asebya igihugu cya mbere gifite ubukungu bukomeye cyane i Burayi, avuga ko buri wese uri muri icyo cyumba "yari kuba avuga Ikidage" iyo hataba ku bw'Amerika.
Ni uko na byo umwanya wabyo urashyira uragera. Yavuze ko ashaka ibiganiro by'aka kanya byo gutuma Amerika ihabwa Greenland.
Yavuze ko ari ugushaka ubwumvikane. Nta mbaraga zifashishijwe. Ariko yavuze ko Amerika icyeneye "uburenganzira busesuye ku butaka".
Yagize ati: "Turashaka ubu butaka" kugira ngo Amerika yubake "Igisenge cya muviringo gikomeye cyane [cy'ubwirinzi] cya Zahabu cya mbere cyigeze cyubakwa".
Ndetse yaburiye Minisitiri w'intebe wa Canada Mark Carney ku magambo yavuze ku munsi wabanje, ariko anashimangira ko azanakoresha Greenland mu kurinda Canada.
Trump yagize ati: "Ndasaba agace gato k'urubura… ni ubusabe buto cyane."
Byari ibintu bitangaje cyane kubona ibi bivugwa mu ijwi riranguruye.
Ijambo ryakiriwe mu buryo butandukanye
Umutekano wari wakajijwe cyane, hari byinshi byitezwe, ndetse hari umwuka wo guhangayika mu misozi miremire ya Alps ya hano i Davos, hitezwe ukuhagera kw'ushaka kuba umupolisi mukuru w'isi, hitezwe ko aza azunguza amategeko mashya ye.
Gusa ijambo Trump yavuze ryakiriwe mu buryo butandukanye.
Amagerageza ye yo kwikundisha ku bari bari aho yagaragaye nk'ayatumye bamukomera amashyi mu kinyabupfura. Ariko ubwo yavugaga ku matora avuga ko yabayemo uburiganya, no kurakazwa n'amagambo y'abandi bategetsi bari i Davos, bamwe bari bicaye bumiwe.
Nubwo yasezeranyije ko atazatera Greenland, benshi bumijwe n'amagerageza ye yo kwemeza Uburayi ngo buyimuhe.
Gavin Newsom, Guverineri wa leta ya California w'umudemokarate, yavuze ko ijambo rya Trump ryari "TACO", imvugo y'impine yo mu Cyongereza izwi cyane, ikoreshwa mu kunnyega Trump ko buri gihe yikubita mu gatuza ariko bikarangira asunnye akisubiraho ku byemezo bye ("Trump always chickens out").
Newsom yavuze ko Trump yisubiyeho nyuma yo kwihagararaho gukomeye kwa Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w'intebe wa Canada Mark Carney.
Umusenateri ukomeye w'umurepubulikani, Thomas Tillis, yavuze ko gahunda ya Perezida yo gushaka Greenland, yemwe no ku bwumvikane, itazashyigikirwa n'inteko ishingamategeko y'Amerika.
Rero nubwo Trump yari yagerageje kugabanya umwuka w'ubushyamirane, yanenze inshuti z'Amerika - harimo no kwibasira abategetsi ku giti cyabo.
Ndetse nubwo yasezeranyije ko atazatera Greenland, ni ho ha handi yavuze ko izaba igice cy'Amerika nshya - kandi ko isi ikwiye kubimushimira.
Ijambo rye ubwaryo ryashyize rirarangira, ariko tuzakomeza kurikomozaho no mu gihe kirekire kiri imbere.










