Tanzaniya:Ubwato bwarohomye, abantu benshi bapfuye

Ahavuye isanamu, Reuters
Ubwato bwo muri Tanzaniya bwarimo abagenzi bagera kuri 800 bwarohamye hagati y'ibirirwa bya Zanzibar na Pemba, abantu benshi bapfuye.
Imirambo igera kuri 200 imaze kuboneka, abandi bantu ntibaraboneka, benshi muri abo bagenzi bari abana.
Ibikorwa by'ubutabazi bibangamiwe n'uko ubwo bwato bwarohamye nijoro.
Umwe mu batabazi yavuze ko abarokotse bari bafashe kuri zametela, amafurigo cyangwa ibindi bintu byatumye bareremba hejuru y'amazi.
Abavandimwe babarirwa mu bihumbi bakomeje gutegereza amakuru y'abavandimwe babo bari muri ubwo bwato.






