Afghanistan: Abagore basoma amakuru kuri TV batangiye kubahiriza ibwiriza ryo gupfuka isura

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Na Joseph Lee
- Igikorwa, BBC News
Abagore basoma amakuru n'abayatangaza kuri televiziyo zo muri Afghanistan ubu batangiye gukora ako kazi igice kinini cy'isura yabo gipfutse, bigendanye n'amabwiriza y'abatalibani.
Umunsi umwe mbere yaho, bamwe muri bo bari bagerageje kwanga ayo mabwiriza bakomeza kwerekana isura yabo yose.
Umwe mu basoma amakuru yavuze ko abagore bakora kuri TV babanje kubyanga ariko abakoresha babo bakabashyiraho igitutu.
Nyuma yo gufata ubutegetsi mu mwaka ushize, mu byumweru bya vuba bishize nibwo Abatalibani batangiye kongera abamwiriza ku bagore.
Muri weekend ishize, abagore bagaragara kuri televiziyo zikunzwe nka TOLOnews, Ariana Television, Shamshad TV na 1TV babonetse bambaye hijabs n'ibitambaro bipfuka isura.
Farida Sial wo kuri TOLOnews yabwiye BBC ati: "Nta kibazo kuko turi abasilamu, [dusanzwe] twambara hijab, duhisha umusatsi wacu, ariko birakomeye cyane ku usoma amakuru guhisha isura mu masaha abiri cyangwa atatu, akavuga ameze gutyo."
Avuga ko ashaka ko umuryango mpuzamahanga ushyira igitutu ku batalibani ngo bahindure iryo tegeko.
Ati: "Barashaka kuvana abagore mu buzima rusange n'ubwa politike."
Mbere, ministeri ishinzwe itegeko rya Islam yari yategetse ko abagore bose bagomba gupfuka isura yabo ahahurira abantu, cyangwa bagahanwa - biza no gutegekwa abakora kuri TV guhera kuwa gatandatu.
Nyuma y'uko abagore bamwe banze kubyubahiriza, umutegetsi w'umutalibani yavuze ko bazavugana n'ababakuriye hamwe n'ababashinzwe, kandi ko bashobora guhanwa.
Sonia Niazi, usoma amakuru kuri TOLOnews avuga ko iyo televiziyo yashyizweho igitutu ikabwira abo bagore ko bazashyirwa mu kandi kazi cyangwa bakirukanwa nibatabikurikiza.
Khpolwak Sapai, wungirije umukuru w'icyo kinyamakuru, yatangaje kuri Facebook ati: "Uyu munsi turi mu gahinda gakomeye".

Undi munyamakuru wo muri Afghanistan, utifuje gutangazwa amazina, yabwiye BBC ati: "Uyu ni undi munsi mubi ku bagore mu gihugu cyanjye."
Umwe mu bakuriye televiziyo yavuze ko abagore benshi basoma amakuru batinya ko ikizakurikira ibi ari ukubakura burundu muri uwo murimo.
Abasilamu benshi ku isi ntabwo bafata nk'ihame rya Islam ko abagore bagomba guhisha isura mu bantu.
Ubwo bafataga ubutegetsi muri Kanama(8) umwaka ushize Abatalibani nabo babanje gusa n'abemera koroshya amategeko amwe n'amwe basanzeho.
Ariko mu byumweru bishize, bashyizeho amabwiriza atandukanye ku buzima bw'abagore, arimo gushyiraho iminsi yabo yihariye gusura za pariki no kubabuza ingendo ndende batari kumwe n'umugabo ubashinzwe.












