Bruce Willis yahagaritse gukina filimi kubera indwara ya aphasia

Ahavuye isanamu, Getty Images
Bruce Willis agiye kureka gukina filimi nyuma yo kubonwaho indwara ya aphasia izahaza ubushobozi bw'umuntu bwo kuvuga no kwandika.
Umuryango we, harimo umugore we Emma Hemming-Willis n'uwahoze ari umugore we Demi Moore, watangaje iby'ubu burwayi bwe kuri Instagram kuwa gatatu.
Willis w'imyaka 67 yabaye icyamamare ahanini kubera filimi zitwa Die Hard.
Mu itangazo bahuriyeho, umuryango we wagize uti: "Bruce avuye mu kazi ke kavuze kinini cyane kuri we. Iki ni igihe gikomeye ku muryango wacu kandi twishimiye urukundo rwanyu, ubufatanye, n'ubufasha."
Willis afite abakobwa batanu, batatu yabyaranye na Demi Moore na babiri na Heming-Willis.

Aphasia ni iki?
- Ni igihe umuntu agira ingorane mu rurimi cyangwa kuvuga
- Ubusanzwe biterwa no kwangirika kw'igice cy'ibumoso cy'ubwonko, nka AVC/stroke
- Bituma umuntu atabasha gusoma, kumva, kuvuga, kwandika n'ikaramu cyangwa na mudasobwa
- Ibibazo byo kuvuga nibyo byiganza aho bizamo gutondekanya nabi amagambo
Aho biva: National Health Service

Bruce Willis yatangiye gukina filimi mu myaka ya 1980 ariko atangira kwamamara mu 1988 kuri filimi ya mbere ya Die Hard yakinnye yitwa John McClane.
Kuva icyo gihe, izindi yakinnye zirimo nka The Sixth Sense, Armageddon na Pulp Fiction zinjije agera kuri miliyari $5, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Variety.
Nyuma y'amakuru ko ahagaritse uyu mwuga, abakinnyi benshi ba cinema batangaje ubutumwa bwo kwihanganisha Willis n'umuryango we.

Ahavuye isanamu, Getty Images










