Schwarzenegger avuga ko 'atigeze akunda politiki' n'igihe yari Guverineri

Ahavuye isanamu, HaydnSpurrell
Arnold Schwarzenegger avuga ko nta gihe yigeze akunda politiki, uyu wari guverineri wa California wo mu ishyaka ry'abarepubulikani avuga ko "atigeze akora ibyo ishyaka ryashakaga".
Mu kiganiro Graham Norton Show gica kuri BBC One, Schwarzenegger yavuze ko "politiki itambamira gahunda nziza".
Avuga ko ubu mu kurengera isi, ari guha inkunga ye umwana w'umukobwa witwa Greta Thunberg ugamije kurwanya ihindagurika ry'ikirere.
Mu minsi ishize, Schwarzenegger yahaye uyu mwana w'imyaka 15, imodoka ikoresha amashanyarazi ngo ajye ayigendamo atangiza ikirere aho ari kuzenguruka Amerika.
Schwarzenegger yagize ati: "Greta ari gukora ibyiza, ni umwana ariko arabibona ko iyo uri kwangiza ikirere uba uri gushyira abantu bose mu kaga. Ni ubutumwa nizera ko abanyapolitiki bari kumva".
Avuga ko nawe yiteguye kumufasha kumvikanisha ubutumwa bwe.
Arnold Schwarzenegger w'imyaka 72, ari kumwe na Linda Hamilton w'imyaka 63, aho bari kwamamaza filimi nshya bakinanye yitwa Terminator: Dark Fate.
Ubu bagiye muri Koreya y'Epfo muri ibyo bikorwa.
Kuwa gatanu, Schwarzenegger yabwiye kiriya kiganiro gica kuri BBC One ko yababajwe no kutabasha kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ati: "Njyewe nanga politiki. N'igihe nari Guverineri (wa California) ntabwo nigeze numva ndi umunyapolitiki.
"Nari umukozi wa rubanda washyiragaho gahunda zigamije gukorera abantu ibyiza".










