Ukraine-Russia: Impungenge zivuye ku mwuka mubi zirimo guteza kuzamuka kw'igiciro cy'ibitoro

Ibiciro by'igitoro ku isi birimo kuzamuka kubera ubwoba ko amakimbirane y'Uburusiya na Ukraine azahungabanya uko bigezwa ku isi.

Ikiguzi cy'akagunguru k'ibitoro bidatunganyije ku isoko mpuzamahanga cyageze ku $97.76 (101.000Frw) kuwa kabiri, igiciro cyo hejuru cyane mu myaka irindwi ishize.

Akagunguru kamwe k'ibitoro bidatunganyije kaba karimo hafi litiro 159.

Uburusiya bwategetse ko ingabo zabwo zinjira mu gice cy'uburasirazuba bwa Ukraine cyafashwe n'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kyiv, igice Uburusiya ubu bwemeye nk'ibihugu byigenga.

Amerika, Ubwongereza n'izindi nshuti z'ibi bihugu byakangishije ibihano ku Burusiya, igihugu cya kabiri gitunganya ibitoro byinshi ku isi inyuma ya Arabia Saoudite, kikaba icya mbere ku isi mu gutunganya gas.

Uburusiya bwavuze ko ingabo zabwo zizajya "kubungabunga amahoro" muri ibyo bice bise Repubulika za rubanda za Donetsk na Luhansk.

Amerika ariko ivuga ko ibyo kubungabunga amahoro ari "ibintu bidafite agaciro", kandi ko Uburusiya buri gushakisha impamvu y'intambara.

Sue Trinh wo muri Manulife Investment Management avuga ko amakimbirane ya Ukraine n'Uburusiya ashobora kugira "ingaruka zikomeye" ku biciro by'ibitoro.

Madamu Sue yongeraho ko ibihano byo gutuma Uburusiya bwohereza ku isoko gas n'ibitoro bicye "byagira ingaruka ziboneka ku bukungu bw'isi".

Maike Currie, ushinzwe ishoramari mu kigo Fidelity International avuga ko akagunguru k'ibitoro gashobora kugera hejuru ya $100 kubera aya makimbirane no kugabanuka kw'ishoramari mu kugeza ibitoro na gas ku isi.

Kwiyongera kw'igiciro cy'ibitoro si inkuru nziza ku bihugu byinshi ku isi, cyane ibyo mu karere kacu aho bigera byazamutse kurushaho kubera n'igiciro cy'ubwikorezi.

Ubukungu bw'Uburusiya bwari busanzwe bwibasiwe n'ibihano mu by'ubukungu bwafatiwe na Amerika n'Ubumwe bw'Uburayi mu myaka ishize.

Madamu Sue avuga ko ibyo bihano "bishobora gukazwa" bikazamo ibihano ku bigo by'imari, ikoranabuhanga, n'abantu ku giti cyabo.

Biteganyijwe ko ibihugu by'iburengerazuba biza gutangaza ibihano bishya ku Burusiya none kuwa kabiri.

Inzobere mu bukungu zihangayikishijwe n'aya makuru aje mu gihe ubukungu bw'isi bwari bukizahuka kubera ingaruka za Covid-19.

Amasoko y'imari n'imigabane ya New York, London, Nikkei (Ubuyapani), Shangai, Berlin na Paris yamanutse ku kigero runaka igihe yafungiye kuwa mbere kandi byitezwe ko afungura akiri hasi kuwa kabiri.

Song Seng Wun inzobere mu bukungu mu kigo CIMB Private Banking yabwiye BBC ko ubu intambara mu bukungu iri imbere y'abashoramari.

Ati: "Hari ubwoba ko ikiguzi cy'ubwikorezi mu ndege no mu nyanja, byari bisanzwe byarazamutse, biza kuzamuka kurushaho kubera ihungabana ku isoko ry'abakeneye ibintu n'uko bibageraho."