Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Mu mafoto: Uko Morocco yategereje n'umutima uhagaze amakuru ya Rayan w'imyaka itanu
Amatsinda y'abakora ibikorwa by'ubutabazi muri Maroc yamaze iminsi agerageza kugera kuri Rayan Oram, umwana w'umuhungu w'imyaka itanu, wari waguye mu kinogo cy'iriba se yari arimo gusana mu mujyi muto wa Tamorot wo mu majyaruguru.
Iki gikorwa cyagowe n'ubutaka bw'urusenyi (umusenyi) n'ibitare bwo muri ako karere. Ibyo bivuze ko uko ubwo butaka bwari kwivanga mu kinogo uko ari ko kose kwari guteza ibyago byo kuriduka.
Amatsinda y'abakora ubutabazi bwihuse, arimo n'abazimya umuriro, yafashije mu gucukura undi muhora (umuyoboro) utambitse werekeza kuri icyo kinogo, mu kugerageza kugera kuri Rayan mu buryo burimo umutekano. Yari yaheze mu bujyakuzimu bwa metero 32 acokereye hejuru hafunganye aho ikinogo gitangirira.
Kugwa mu kinogo kwa Rayan kwamaze iminsi guhagaritse umutima abatuye iki gihugu cyo muri Afurika y'amajyaruguru. Ababarirwa mu bihumbi bateraniye aho kugerageza kumurokora byaberaga, barimo gushyigikira abakora ubutabazi. Benshi mu bakora ibikorwa by'ubutabazi bakoze ubutaruhuka, mu ijoro bakifashisha amatara abonesha ahantu hanini.
Kera kabaye, amatsinda akora ibikorwa by'ubutabazi yageze kuri Rayan hashize iminsi ine aguye mu kinogo, nuko inkuru y'urupfu rw'uyu mwana w'umuhungu wari ufite imyaka itanu, yemezwa n'itangazo ry'ubwami bwa Maroc.
Abo mu matsinda akora ibikorwa by'ubutabazi bafatanye mu biganza ubwo ababyeyi ba Rayan bavaga aho, mu gihe umurambo we watwawe mu modoka y'imbangukiragutabara (ambulance).
Aya mafoto yose akoreshwa bitangiwe uruhushya.