Oscar Pistorius azahura n'ababyeyi b'uwo yishe

Ahavuye isanamu, AFP
Oscar Pistorius yimuriwe mu yindi gereza mbere yo guhura n'ababyeyi ba Reeva Steenkamp, uwahoze ari umukunzi we yishe muri 2013.
Uyu mubonanao uri mu rwego rwo kuba uyu mugabo w'imyaka 35 ashobora gufungurwa biherekejwe n'amabwirizwa.
Pistorius, w'ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo yimuriwe muri gereza iri hafi y'aho ababyeyi ba Stennkamp batuye.
Yujuje ibisabwa kugira ngo abe yafungurwa nyuma yo kurangiza icya kabiri cy'igihano cy'imyaka 13 n'amezi atanu.
Ariko agomba kubanza guca mu nzira z'icyo abategetsi muri Afurika y'Epfo basobanura nk'"ubucamanza bwo kwiyubaka".
Ibiteganyijwe muri iyo nzira, nk'uko urwego rw'amagereza rubivuga, birimo ko abakoze ibyaha bavugana n'abo bakoreye ibyaha cyangwa abo mu muryango. Bagomba no kwemera igikomere bateye.
Yakuwe muri gereza iri mu murwa mukuru Pretoria, ajyanwa mu yindi iri mu mujyi uri ku cyambu wa Gqebertha, wahoze uzwi ku izina rya Port Elizabeth, mu ntara ya Eastern Cape.
Pistorius yarashe Steenkamp muri 2013 avuga ko yamwitiranyije n'umujura winjiye mu nzu ye iri i Pretoria.
Yarashe amasasu ane yamennye urugi rw'ubwiherero rwari rufunze.
Muri 2014, ku musozo w'urubanza rwakurikiwe ku isi yose, yakatiwe gufungwa imyaka itanu ku cyaha cyo kwica utabiteguye [manslaughter]. Ariko Pistorius yahamijwe icyaha cy'ubwicanyi mu bujurire bwa 2015 n'igihano kiriyongera gishyirwa ku myaka 13 n'amezi atanu.
Igihe byavugwaga bwa mbere muri uku kwezi ko Pistorius ashobora gufungurwa, umwunganizi mu mategeko w'ababyeyi ba Steenkamp, Tania Koen, yabwiye itangazamakuru rya leta SABC ko 'bifuza kugira uruhare muri gahunda y'ibiganiro hagati y'umunyabyaha n'uwakorewe icyaha".
Madamu Koen yongeyeho ati:
"June [Steenkamp, nyina wa Reeva] yamye avuga ko yababariye Oscar, ariko ibyo ntibivuze ko atazishyura ibyo yakoze...Barry [Steenkamp, se wa Reeva] aracyashegeshwe nabyo buhoro, ariko ibyo azabivuga mu magambo mu gihe kiboneye."
"Ibikomere biracyari bibisi n'ubwo hashize igihe".
Uyu munyamategeko yanabwiye ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Daily Mirror ko ababyeyi ba Reeva Steenkamp banabonye ibaruwa ya Pistorius, yasobanuye "nk'iyabakomerekeje mu mbamutima".
Abategetsi ntibavuze igihe inama izabera, bavuze gusa ko "igihe nyacyo kizagenwa n'urugero rw'abarebwa nabyo[ibiganiro] biteguyeho".

Ahavuye isanamu, Getty Images
Urwego rushinze amagereza rwasabye abantu kudashyira igitutu ku bari muri ibi biganiro guhishura ibyavuzwe.
Mbere y'ubwicanyi, Pistorius yari azwi cyane nk'umukinnyi ngororangingo mu bamugaye watwaye umudari wa zahabu. muri 2012, yakoze amateka aba umukinnyi wa mbere udafite amaguru wirutse mu irushanwa rya Olempike kandi yirukira ku maguru y'amakorano [blades].
Amaguru ye yaciriwe munsi y'amavi afite amezi 11 kubera ko yavutse adafite amagufa afata ku murundi.
Izamuka n'igwa rya Oscar Pistorius
- Mu kwa Munani 2012: Mu marushanwa ya Olempike na Paralempike i London, aho yatsindiye umudari wa zahabu
- Mu kwa Kabiri 2013: Yica arashe umukunzi we Reeva Steenkamp
- Mu kwa Gatatu 2014: Urubanza ruratangira
- Mu kwa Cyenda 2014: Abacamanza bahamya icyaha Pistorius cy'ubwicanyi butateguwe
- Mu kwa Cumi 2014: Atangira igifungo cy'imyaka itanu
- Mu kwa Cumi 2015: Yoherezwa mu nzu yafungishirijwemo ijisho
- Mu kwa Cumi na Kabiri 2015: Urukiko rw'ubujurire ruhindura umwanzuro rumuhamya ubwicanyi
- Mu kwa Karindwi 2016: Akatirwa gufunwa imyaka itandatu kubera ubwicanyi
- Mu kwa Cumi na kumwe 2017: Igihano cyongerwa kurenga inshuro ebyiri kijya ku myaka 13 n'amezi atanu










