Rwanda-DRC: Kuza k'umugaba wa FARDC mu Rwanda bigamije iki?

General Mbala yakiranwa icyubahiro n'abasirikare b'u Rwanda

Ahavuye isanamu, Rwanda Defence Forces

Insiguro y'isanamu, Ni uruzinduko ruje nyuma y'ibitero byavuzwe ko ari iby'umutwe wa M23

Umugaba mukuru w'igisirikare cya Republika ya Demokarasi ya Congo, General Mbala Munsense Celestin yavuze ko ategereje iperereza ry'akarere ngo amenye neza iby'igitero cyagabwe mu burasirazuba bwa Congo ku cyumweru.

Ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda, uyu muyobozi wa gisirikare ntiyavuze niba uruzinduko rwe rufite aho ruhuriye n'iki gitero.

Nyuma y'ibiganiro byabereye mu muhezo hagati ya General Mbala ku ruhande rwa Congo na General Jean Bosco Kazura ku ruhande rw'u Rwanda, icyicaro gikuru cy'ingabo z'u Rwanda ni cyo cyasohoye itangazo rigufi rivuga iby'uru ruzinduko.

Itangazo rivuga ko abayobozi b'ibisirikare by'impande zombi baganiriye ku bibazo by'umutekano w'akarere ndetse n'ikibazo cy'imitwe y'iterabwoba by'umwihariko.

General Mbala na mugenzi we Kazura, nk'uko bivugwa n'iri tangazo, ngo bavuze ko ibihugu byombi bigomba gufatanya kurwanya imitwe y'iterabwoba kuko ihangayikishije ibihugu by'akarere ku buryo bungana.

Ni uruzinduko ruje nyuma y'ibitero byavuzwe ko ari iby'umutwe wa M23, bamwe bavuga ko abateye baturutse mu Rwanda, abandi bavuga ko abarwanyi bavuye ku butaka bwa Uganda.

Itangazo rivuga ko umugaba w'ingabo za Republika ya Demokarasi ya Kongo yavuze ko igihugu cye cyahisemo gutegereza iperereza ry'urwego rushinzwe igenzura rya gisirikare ruhuriweho n'ibihugu by'akarere, uru rukaba ari rwo rugomba gutangta ibisobanuro.

Urwo rwego kandi ngo nirwo ruzagaragaza umwirondoro w'abagabye igitero ku butaka bwa Congo ndetse n'aho bateye baturuka.

General Mbala Munsense Celestin (utangira i bumuso) na General Jean Bosco Kazura (utangira i buryo)

Ahavuye isanamu, Rwanda Defence Forces

Insiguro y'isanamu, General Mbala na mugenzi we Kazura, nk'uko bivugwa n'iri tangazo, ngo bavuze ko ibihugu byombi bigomba gufatanya kurwanya imitwe y'iterabwob

Nyuma y'umunsi umwe iki gitero kibaye, igisirikare cy'u Rwanda cyasohoye itangazo rivuga ko ntaho gihuriye n'ibi bitero by'umutwe wa M23 byagabwe ku cyumweru.

Muri iri tangazo igisirikare cy'u Rwanda cyavuze ko abateye baturutse ku butaka bwa Uganda, ibyo iki gihugu cyavuze ko bidafite ishingiro.

Mbere y'uko umutwe wa M23 utsindwa ku rugamba, u Rwanda rwakunze gushinjwa kuba inyuma y'ibikorwa byawo ndetse bamwe mu barwanyi bawo bakaba barahungiye ku butaka bw'u Rwanda aho bakusanyirijwe hamwe mu burasirazuba bw'igihugu.