'Ni ibintu bibaho iyo ufite abaturanyi 9' - umuvugizi wa DR Congo ku kwinjira kw'ingabo z'u Rwanda

Ahavuye isanamu, Reuters
Inteko ishingamategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatumije minisitiri w'ingabo Gilbert Kabanda gusobanura uko ingabo z'u Rwanda zarenze umupaka zikinjira muri icyo gihugu.
Byitezwe ko asobanura "ingamba zafashwe ngo ibintu nk'ibyo bitazasubira nanone", nk'uko radio Virunga Business radio y'i Goma ivuga ko byatangajwe n'umwe mu badepite.
Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatatu, umuvugizi wa leta ya DR Congo ibyo byabaye yabyise "igikora gito cyarangiye kandi cyakurikiranywe", avuga ko ari ibintu biba byitezwe ku bihugu bituranye.
Kuwa mbere ingabo z'u Rwanda zambutse umupaka zinjira muri territoire ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru, haduka imirwano n'ingabo za DR Congo.
Umuvugizi w'ingabo za DR Congo muri iyo ntara yabwiye BBC ko kompanyi y'ingabo z'u Rwanda yageze kuri 5Km uvuye ku mupaka.
Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda ryo kuwa kabiri rivuga ko abasirikare barenze umupaka "batabigambiriye" bakagera muri metero nkeya bakurikiye abacuruza magendu "bari baketse ko bitwaje intwaro".
Iryo tangazo rivuga ko ingabo z'ibihugu byombi zikomeje umubano mwiza.
Gusa muri icyo gikorwa habaye imirwano yahuje ingabo za Congo n'izo zinjiye bituma abaturage bahunga, bongera kugaruka mu byabo ihosheje.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko ingabo z'u Rwanda zasubiye mu gihugu cyazo zimaze kubohoza babiri mu basirikare bazo bari bafashwe n'ingabo za Congo muri uko kurenga umupaka.
Iyo radio ivuga ko urwego ruhuriweho n'akarere rureba ibibazo by'umutekano n'amakimbirane ku mipaka (EJVM) rwemeje ko rwakiriye ibaruwa ya leta ya DR Congo irusaba gukora iperereza.
Mu mpera z'imyaka ya 1990 no mu ntangiriro z'ikinyejana cya 21, u rwanda rwohereje muri Congo ingabo inshuro ebyiri mu ntambara zahabaye.
'Ni ibintu bibaho iyo ufite abaturanyi 9' - umuvugizi wa leta
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Patrick Muyaya umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko bamaganye igikorwa cyakozwe n'ingabo z'u Rwanda ariko ko ari ibintu biba byitezwe kubaho.
Muyaya yagize ati: "Akarere k'ibiyaga bigari ni akarere gafite ibibazo cyane… Ntiwafata igikorwa nka kiriya ngo ugikabirize kuko ni ibintu bibaho.
"Iyo ufite abaturanyi icyenda (9) ibintu nka biriya bibaho si ngombwa gushakira inyuma impamvu yindi."
Muyaya avuga ko ibi byakozwe n'ingabo z'u Rwanda biri gukorwaho iperereza n'urwego rwa EJVM.











