Volleyball: U Rwanda rwatsinze u Burundi… umukino wari ufite icyo usobanuye

Abasore b'u Burundi bakora 'attack' ku ikipe y'u Rwanda mu mukino wo kuwa kabiri nijoro

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency

Insiguro y'isanamu, Abasore b'u Burundi bakora 'attack' ku ikipe y'u Rwanda mu mukino wo kuwa kabiri nijoro

Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball yatsinze iy'u Burundi mu gikombe cya Africa cy'abagabo cyatangiye kuwa kabiri i Kigali, ariko uyu ntiwari umukino gusa ahubwo cyari n'ikimenyetso.

Abakinnyi b'u Rwanda batsinze ab'u Burundi seti eshatu ku busa (25-15, 25-19, 25-12), ku mukino wabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri witabiriwe n'abantu benshi barimo na Perezida Paul Kagame.

Muri iyi mikino y'amakipe y'ibihugu 16 agabanyije mu matsinda ane, byabaye ko u Rwanda ruba mu itsinda rimwe n'u Burundi, na Uganda.

Gusa ibi bihugu bituranyi by'u Rwanda mu majyepfo n'amajyaruguru bimaze igihe mu bushyamirane bwa politiki na leta y'u Rwanda, bwagize ingaruka mbi ku batuye ibi bihugu.

Mu gihe hahoraga urujya n'uruza mu mikino n'ibindi hagati y'u Burundi n'u Rwanda, kuva mu 2015 umukino waraye ubaye niwo wa mbere uhuje ibihugu byombi.

Amakimbirane y'u Rwanda n'u Burundi yahereye mu 2015, ubutegetsi bwa buri ruhande bwagiye bushinja urundi kugambirira kubugirira nabi.

Mu myaka micye ishize ubwo byari bikomeye habayeho no kurasana kwa hato na hato hagati y'ingabo z'ibi bihugu ku bice byegereye imipaka.

Prezida Kagame yitabiriye umukino w'u Rwanda n'u Burundi

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency

Insiguro y'isanamu, Prezida Kagame (hagati) yitabiriye umukino w'u Rwanda n'u Burundi

Ubucuti, imigenderanire, ubuhahirane, n'umubano byarahagaze hagati y'u Rwanda n'u Burundi. Ntibyashobokaga ko hari itsinda ritumwe n'igihugu rigera hakurya mu kindi.

Kuva mu mpera z'umwaka ushize abategetsi berekanye ubushake bwo kongera kubana neza, mu mezi macye ashize amagambo meza no kugenderanira kwa politiki biratangira.

Mu kwezi kwa karindwi, u Rwanda rwohereje minisitiri w'intebe mu birori by'ubwigenge bw'u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ibi ari "nk'igitangaza [Abarundi] babonye".

Ubu u Burundi nabwo bwohereje ikipe y'igihugu mu gikombe cya Africa i Kigali, ibintu byasaga n'ibidashoboka mu myaka ishize ubwo ubushyamirane bwari burimbanyije.

Bikomeje kunugwanugwa kandi ko mu gihe cya vuba aha hazaba urugendo rw'umutegetsi mukuru wo mu Burundi mu Rwanda.

Hagati aho uku kohereza ikipe y'igihugu ya Volleyball byabonywe nk'ikimenyetso cyo kongera gusubiranya umubano hagati y'ibihugu byombi.

Bamwe mu bari muri Kigali Arena bavuga ko bishimiye kongera kumva 'Burundi Bwacu' iririmbwa mu Rwanda - igihugu kirimo abavukiye mu Burundi batari bacye kubera amateka ibi bihugu bifitanye.

Amakipe yitabye iri rushanwa ni 16

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency

Insiguro y'isanamu, Hagati mu mukino w'u Rwanda n'u Burundi

Muri icyo gikombe cya Africa, mu itsinda A undi mukino witezwe ni uwa Uganda n'u Rwanda uzaba kuwa gatanu, ibihugu byombi muri politiki bigifitanye amatati yo kurangiza.

Mu gihe kandi muri iri tsinda Uganda n'u Burundi - ibihugu ubutegetsi bwabyo bwakomeje ubucuti mu gihe cy'umubano mubi n'u Rwanda - bizesurana muri Volleyball ejo kuwa kane.

Imikino iba uyu munsi - Kigali Arena

  • Niger 2 - 3 DR Congo
  • Tunisia 3 - 0 Ethiopia
  • Nigeria 3 - 0 South Sudan
  • Mali Vs Cameroun
  • Maroc Vs Tanzania
  • Kenya Vs Egypt

Imikino izaba ejo - Kigali Arena

  • DR Congo Vs Mali
  • Cameroun Vs Niger
  • Burundi Vs Uganda
  • Egypt Vs Tanzania
  • Burkina Faso Vs Rwanda
  • Maroc Vs Kenya