Britney Spears: Gusobanura uko iby'uyu muhanzi ubwe we nta burenganzira abifiteho

Ahavuye isanamu, Reuters
Umuhanzi w'icyamamare Britney Spears byitezwe ko uyu munsi yumvwa n'urukiko ku bijyanye n'uko ibikorwa bye bwite n'imari ye bikigengwa na se.
Ibye byose byashyizwe mu maboko y'ababicunga kuva mu 2008 ubwo byabonekaga muri rubanda ko afite ibibazo byo mu mutwe.
Urukiko rwemeje amasezerano aha se, Jamie Spears, uburenganzira ku kugenzura inzu ze n'ibindi bintu binyuranye ku buzima bwe.
Ariko nyuma uyu muhanzi yasabye ko se yamburwa ubwo bubasha.
Inkubiri y'abamushyigikiye bise #FreeBritney irasaba ko uyu muhanzi yongera guhabwa ubwigenge ku bye.
Iki kirego kirekire cyongeye kuvugwa cyane nyuma yo gusohoka kwa 'Framing Britney Spears' - inkuru mbarankuru mu mashusho ivuga ku kibazo cy'uko kugengwa na se mu byo bita 'conservatorship'.
'Conservatorship' ni iki?
Ni uburenganzira butangwa n'inkiko muri Amerika iyo umuntu atakibasha kwifatira ibyemezo, nko ku bantu bafite ibibazo byo kwibagirwa n'abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Kuri Britney, muri iyi myaka ishize, se n'umunyamategeko ni bo bagenzura ibye - harimo no kugena abamusura no kumuvuza.
Jamie Spears mbere yagizwe umugenga w'agateganyo w'umutungo w'umukobwa we igihe yari mu bitaro akurikiranwa ku burwayi bwo mu mutwe mu 2008, nyuma y'ibikorwa byo mu ruhame byatumye benshi bavuga ko yaba arwaye mu mutwe.
Jamie yaje kwegura igice kimwe ku kuba umuntu ushinzwe umukobwa we mu 2019 ku mpamvu z'amagara.
Jodi Montgomery, umuhanga mu kwita ku bantu, ni we wamusimbuye by'igihe gito ariko Britney yaje gusaba ko ahinduka umukozi uhoraho umushinzwe.
Ndetse Britney, abicishije ku munyamategeko we, yavuze ko atagishaka ko se agaruka mu bikorwa bye.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umunyamategeko we avuga ko Spears yari "afite ubwoba bwa se" kandi ashobora kutazongera kuririmba igihe akigenzura ibye.
Inyandiko z'urukiko zabonywe n'ikinyamakuru New York Times zerekana ko Britney yamaganye cyane iby'ayo masezerano kurusha uko byavuzwe mbere. Zerekana ko arimo kugenzura ubuzima bwe, kuva ku muntu bakundana kugera ku mabara y'amarangi mu gikoni cye.
Umuntu ukora iperereza mu nkinko mu 2016 yaranditse ati: "Ayo masezerano yabaye igikoresho cyo kumutsikamira no kumugenzura byo kumurwanya."
Mu kwa 11/2020 umucamanza yanze kuvana Jamie Spears muri ayo masezerano yemejwe n'urukiko, ahubwo yemeza indi kompanyi y'imari igomba gufatanya na we.
Hashize ukwezi, umucamanza yemeje ko aya masezerano yongerwa igihe kugera mu kwa cyenda 2021.
Mu ntangiriro z'uku kwezi, Britney n'umunyamategeko we bajuririye iki cyemezo.
Biteganyijwe ko uyu munsi aza kumvwa n'urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga, nk'uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga.
Kuki Britney yafatiwe icyo cyemezo?
Mu 2007, Britney yatangiye kwerekana ku mugaragaro imyitwarire idasobanutse nyuma yo gutandukana n'umugabo we Kevin Federline, yanambuwe abana be babiri, nubwo yemerewe kubasura.
Icyo gihe yavuzwe cyane mu makuru kubera gukubita umutaka ku modoka y'umunyamakuru ufotora, ndetse kenshi yajyanywe mu bigo bifasha ababaswe n'ibiyobyabwenge.
Mu 2008 yashyizwe mu rwego rw'abarwayi bo mu mutwe nyuma y'uko bivuzwe ko yanze guha polisi abahungu be babiri, ibi byatumye mu 2018 urukiko rutegeka ko we n'ibye byose bigengwa na se.
Mu myaka ishize ibyo bimeze bityo, Britney yasohoye 'albums' eshatu z'indirimbo, yasinye amasezerano y'imyaka ibiri yo gutaramira muri Casino y'i Las Vegas, ndetse yabaye umukemurampaka mu kiganiro cyo kwerekana impano, The X Factor.
Kugeza mu 2018, Britney umutungo we rusange wabarirwaga kuri miliyoni $59 nk'uko byavuzwe n'ikinyamakuru Business Insider. Muri uwo mwaka Britney yakoresheje miliyoni $1.1 muri iki kirego cyo kugira ngo yigenge, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru Entertainment Tonight.

Ahavuye isanamu, Reuters
Abafana b'uyu muhanzi bamwe bagiye bamagana ko icyemezo cyafatiwe Britney kigumaho, ndetse abagera ku bihumbi birenga icumi bandikira ibiro bya perezida wa Amerika basaba ko ayo masezerano akurwaho.
Hari ibyamamare na byo byamaganye aya masezerano, birimo nka Paris Hilton, Bette Middler na Miley Cyrus.










