Britney Spears arasaba kwivugira ubwe mu rukiko ku rubanza rwo kwigenga

Ahavuye isanamu, Reuters
Umunyamategeko wa Britney Spears yavuze ko yasabye ko we ubwe azagira icyo abwira urukiko ku rubanza ashakamo kongera kwigenga.
Umubyeyi we Jamie Spears, se, kuva mu 2008 yahawe n'urukiko uburenganzira bwo kugenzura umutungo na business z'umukobwa we.
Iki cyemezo mbere cyafashwe n'urukiko ku mpungenge z'ubuzima bwo mu mutwe bwa Britney nyuma y'uko uyu muhanzi w'icyamamare yari mu bitaro.
Samuel Ingram wunganira Britney kuwa kabiri yabwiye urukiko ati: "Umukiliya wanjye yasabye ko abacamanza bategura inteko aho bamuha ijambo ubwe."
Umucamanza yashyize iyo nteko tariki 23 z'ukwezi kwa gatandatu.
Ntabizwi neza niba Britney ubwe azaza muri iryo buranisha, n'icyo azavuga.
Uyu muhanzi w'imyaka 39 mbere, biciye mu banyamategeko be, yavuze ko atagishaka ko se agenzura imitungo ye
Ibyo ubundi biteye bite?
Jamie Spears mbere yagizwe umugenga w'agateganyo w'umutungo w'umukobwa we igihe yari mu bitaro akurikiranwa ku burwayi bwo mu mutwe mu 2008, nyuma y'ibikorwa byo mu ruhame byatumye benshi bavuga ko yaba arwaye mu mutwe.
Amakuru arambuye y'icyo cyemezo cy'urukiko ntabwo yigeze atangazwa ariko bene iyi ngingo ifatwa n'urukiko ku bantu badashobora kwifatira ibyemezo ubwabo, nk'abafite uburwayi bwo kwibagirwa cyangwa ubundi bwo mu mutwe.
Iyi ngingo kuri Spears irimo ibice bibiri - kimwe ku mitungo y'amazu ye n'amafaranga ye, ikindi kuri we ubwe.
Se yahoze afite uburenganzira bwo kugenzura ibyo bice byombi, ariko yeguye ku kuba umuntu ushinzwe umukobwa we mu 2019 ku mpamvu z'amagara.
Jodi Montgomery, umuhanga mu kwita ku bantu, niwe wamusimbuye by'igihe gito ariko Britney yaje gusaba ko ahinduka umukozi uhoraho umushinzwe.

Ahavuye isanamu, Reuters
Umunyamategeko w'uyu muhanzi yabwiye urukiko ko Britney afite ubwoba kubera se kandi atazongera kuririmba mu gihe se akigenzura ubuzima bwe.
Vivian Thoreen, umunyamategeko wa Jamie Spears, avuga ko Jamie ari umubyeyi witayeho kandi ukunda umwana we "wabujije ko akoreshwa mu nyungu z'abandi".
Itsinda rito ry'abafana bibumbiye mu kitwa #FreeBritney bamaze igihe bashyigikiye Britney muri uru rubanza basaba ko bamureka akigenga.
Uru rubanza rurerure rwongeye kuvugwaho cyane nyuma y'uko mu ntangiriro z'uyu mwaka hasohotse 'documentary' yiswe Framing Britney Spears ivuga ku kuba ibye bigengwa na se.










