Grammys 2021: Indimbo y'imyigaragambyo kubwa George Floyd yabaye indirimbo y'umwaka

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Na Mark Savage
- Igikorwa, BBC music reporter
Indirimbo ishingiye ku myigaragambyo kubera iyicwa rya George Floyd n'inkubiri ya Black Lives Matter yatsindiye igihembo cya Grammys nk'indirimbo y'umwaka.
I Can't Breathe y'umuhanzika H.E.R wa R&B yasohotse mu mpeshyi y'umwaka ushize, isubiramo amagambo ya nyuma ya George Floyd, wapfuye afunzwe na polisi i Minneapolisi.
Mu kwakira icyo gihembo, H.E.R ubundi witwa Gabriella Wilson yavuze ko atigeze atekereza ko "ubwoba n'umubabaro bye bizagira akamaro".
Ati: "Niyo mpamvu nandika umuziki. Kandi ndashimye cyane".
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na Google YouTube. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha Google YouTube amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya YouTube ubutumwa
Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye mu cyumba cye iwabo. Ati: "Ndashaka gushimira papa - yararize ubwo namucurangiraga iyi ndirimbo. Niwe muntu wa mbere nayumvishije".
Beyoncé yakoze amateka
Beyoncé yatsindiye Grammy ya 28 - ahita aba umugore wa mbere ufite ibigwi byinshi muri ibi bihembo.
Yageze kuri uwo muhigo kubera indirimbo ye 'Black Parade', ivuga ku gukomera kw'abirabura, indirimbo yasohoye ku munsi witwa Juneteenth umwaka ushize.
Yavuze ko ibihe yanyuzemo bitamworoheye.
Ati: "Nashakaga kuzamura, gushyigikira, no kwishimira abamikazi bose birabura bakomeje kumbera icyerekezo no kuba icyerekezo ku isi".

Ahavuye isanamu, Getty Images
Megan Thee Stallion nawe yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w'umugore watsindiye igihembo cy'indirimbo ya rap nziza kurusha izindi.
Beyoncé ari kumwe na Megan Thee Stallion -uyu yanegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya mwiza, bahawe igihembo ku ndirimbo bafatanyije Savage (Remix).
Taylor Swift nawe yakoze amateka muri ibi birori byo ku cyumweru nijoro i Los Angeles, aba umuhanzi wa mbere w'umugore Album ye ibaye iya mbere inshuro eshatu.

Grammy Awards - Ibihembo bikuru
- Album y'umwaka: Taylor Swift - Folklore
- Indirimbo y'umwaka n'abayifashe: Billie Eilish - Everything I Wanted
- Indirimbo y'umwaka: H.E.R. - I Can't Breathe
- Umuhanzi mushya: Megan Thee Stallion


Ahavuye isanamu, Getty Images
Burna Boy na Wizkid ba Nigeria
Aba bahanzi ba Afrobeats bo muri Nigeria nabo begukanye ibihembo bya Grammys 2021 biri gutangirwa i Los Angeles.
Burna Boy yatsindiye igihembo cya Best Global Music Album naho Wizkid atsindira icya Best Music Video kubera indirimbo ye na Beyoncé; Brown Skin Girl, yo kuri Album Lion King: The Gift.
Album Twice As Tall ya Burna Boy w'imyaka 29, yatsinze izindi enye, iriho indirimbo zaririmbyemo abandi bahanzi bakomeye nka Stormzy, Youssou Ndour, Naughty By Nature, na Chris Martin of Coldplay, kandi yakozwe na Sean Combs.
Kubera icyorezo cya coronavirus, Grammy Awards za 63 ntizaranzwe n'ibitaramo bikomeye n'abantu benshi nk'uko byagendaga mbere.
Nta bantu bo kureba babitumiwemo, kandi abahawe umwanya wo kuririmba baririmbiye kuri stages/scenes eshanu zitandukanye muri Los Angeles Convention Center kugira ngo bategerana.

Ahavuye isanamu, Getty Images










