AfCON 2022: Tuyisenge - 'ni akazi gakomeye' kugeza u Rwanda muri Cameroon 2022

Rwanda's Jacques Tuyisenge

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Tuyisenge umaze iminsi ari mu mvune ntiyahamagawe mu ikipe y'Amavubi izakina na Mozambique

Rutahizamu w'Amavubi Jacques Tuyisenge avuga ko ikipe ye "idafite akazi koroshye" niba icyeneye umwanya mu gikombe cya Africa cya 2022 muri Cameroun.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota abiri, ariko rushobora kugera muri CAN ya 2022 rubashije gutsinda imikino ibiri rusigaraganye.

Amavubi aheruka muri iri rushanwa mu myaka 17 ishize, inyota yo gusubirayo ni nini ku bakunda umupira mu Rwanda.

Bwa mbere Amavubi azakira Mozambique i Kigali.

Tuyisenge Jacques ati: "Umukino wo mu rugo buri gihe uba ari ingenzi, kuko tugomba gutsinda imikino isigaye ngo dukomeze.

"Ibyo bigomba guhera kuri Mozambique twayakiriye. Nidutsindwa, amahirwe yacu azaba arangiye."

Gusa Tuyisenge, umukinnyi wa APR FC usanzwe ari kapiteni w'Amavubi, ari mu mvune izamara ibyumweru byinshi, ntiyahamagawe mu bakinnyi bazakina na Mozambique.

No gutsinda Black Mambas ya Mozambique ntibyaba bihagije, haba hagisabwa akazi gakomeye ko gutsinda umukino wa nyuma Cameroun iri iwayo.

Camroun, nubwo izakira iri rushanwa mu 2022, izaba icyeneye gusoza amajonjora itanga icyizere ku bakunzi bayo ibaha intsinzi.

Hagati aho Mozambique na Cape Verde - yombi ubu afite amanota ane - nayo azakina kugira ngo yisobanure mu gihe kimwe cy'imikino ya nyuma.

Tuyisenge ati: "Dutsinze umukino wo mu rugo byaduha amahirwe. Twakwizera gutsinda n'umukino ukurikiyeho.

"Ariko birumvikana - ntibizaba byoroshye. Dufite amanota abiri gusa."