Koreya ya ruguru 'nta cyo iri gusubiza' ku muhate wa US w'ibiganiro

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubutegetsi bw'Amerika burangajwe imbere na Perezida Joe Biden buvuga ko kuva mu kwezi kwa kabiri bukomeje kugerageza kugirana ibiganiro na leta ya Koreya ya ruguru, ariko kugeza ubu nta gisubizo burabona.
Amerika ivuga ko yagerageje kuganira na Koreya ya ruguru mu buryo bwinshi mu kwirinda ko ubushyamirane bufata indi ntera, nkuko abategetsi babivuga.
Amerika na Koreya ya ruguru bimaze igihe bitumvikana kuri gahunda ya nikleyeri ya Koreya ya ruguru no kuri gahunda y'ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa 'ballistic'.
Inama eshatu zahuje uwo Bwana Biden yasimbuye n'umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, Kim Jong-un, zageze ku bintu bicye.
Ibiganiro byananiwe gutuma Koreya ya ruguru ireka intwaro kirimbuzi za nikleyeri - kimwe mu bisabwa cy'ingenzi n'Amerika n'ibihugu by'i Burayi.
Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru kugeza ubu ntabwo kiremera ko Joe Biden ubu ari we Perezida w'Amerika.
Amagerageza y'Amerika yo kuganira na Koreya ya ruguru yabayemo no kunyura mu "muyoboro wa New York" - binyuze mu biro by'uhagarariye Koreya ya ruguru mu muryango w'abibumbye (ONU/UN).
Umutegetsi wo muri Amerika yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko habayeko "amagerageza menshi" yo kuvugana na Koreya ya ruguru, ariko ko nta kuvugana bifatika byabayeho mu mezi arenga 12 ashize, aha harimo no mu gihe kinini cyo mu mwaka wa nyuma w'ubutegetsi bw'uwari Perezida Donald Trump.
Bwana Biden yamaze gutangaza gusubiramo gahunda y'Amerika kuri Koreya ya ruguru. Biteganyijwe ko iyo gahunda itangazwa ku mugaragaro mu kwezi kwa kane.
Yise Bwana Kim umuntu udashobotse ndetse ashimangira ko hacyenewe ko Koreya ya ruguru yakwa intwaro kirimbuzi za nikleyeri, mbere yuko ibihano bikomeye byo mu rwego rw'ubukungu yafatiwe n'Amerika na ONU bidohorwa.
Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yakomeje gushimangira ubushobozi bw'igisirikare cye, avuga ko arimo gukora ibindi bisasu bidahusha byoherezwa mu ntera ndende, ibisasu bifite imitwe minini cyane, ibyogajuru bikora ubutasi ndetse n'ubwato bugenda munsi y'inyanja bukoreshwa n'ingufu za nikleyeri.
Yanasabye Amerika kureka "gahunda zo guhangana".

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ibyo Koreya ya ruguru iteganya gukora mu rwego rwa nikleyeri byitezwe ko bizagarukwaho cyane mu rugendo mu Buyapani no muri Koreya y'epfo rwa Antony Blinken, ushinzwe ububanyi n'amahanga bw'Amerika, na Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin, muri iki cyumweru kiri imbere.
Umubano hagati y'Amerika na Koreya ya ruguru wagiye hasi cyane mu mwaka wa 2017 ubwo Koreya ya ruguru yageragezaga ibisasu bya misile bifite ubushobozi bwo kugwa mu mijyi yo muri Amerika.
Ubushyamirane bwaradohotse ubwo Bwana Trump yiyemezaga kugirana umubano wihariye na Bwana Kim.
Ariko inama zabo zabaga zavuzweho cyane, zirimo n'inama yabereye muri Singapour (Singapore) no muri Vietnam, zananiwe kurenga ku byo batumvikanaho ku kureka intwaro za nikleyeri no gukuraho ibihano.
Amerika yanze ibyo Koreya ya ruguru yasabaga byo gukurirwaho ibihano nayo ikagabanyaho gacye gusa ku bushobozi bwayo bwa nikleyeri.
Kuri ubu, Koreya ya ruguru yitaruye amahanga cyane kurusha uko byigeze kumera mbere. Imipaka yayo imaze umwaka urenga ifunze mu kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bwa Covid-19.
Ubucuruzi hagati yayo n'inshuti yayo y'ingenzi - Ubushinwa - bwagabanutse ku kigero kirenga 90% mu mezi macye ashize.










