Rwanda: Bovine Ishemaryayo yizeye kugeza ikarita ye ku barenga miliyoni

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Yves Bucyana/BBC Gahuzamiryango
Jeanne Bovine Ishemaryayo wakoze ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w'uwinjiye ahahurira abantu benshi avuga ko agamije gukemura ikibazo cyo kwandika abantu mu bitabo aho bagiye hose no gukurikirana abahuye n'abanduye Covid-19.
Ahahurira abantu benshi mu Rwanda ubu basabwa kwandika imyirondoro yabo y'ibanze kugira ngo gukurikirana abashobora kuba barahuye n'abanduye bishoboke (Contact tracing).
Ishemaryayo w'imyaka 26, akuriye kompanyi ya Calm Geek yize 'software engineering' muri kaminuza y'u Rwanda, avuga ko yakoze iyo software kugira ngo acyemure icyo kibazo.
BBC yamusanze i Kibeho mu majyepfo, hamwe mu habera amakoraniro manini y'abasenga mu Rwanda. Ni hamwe mu hantu amaze kugeza ikoranabuhanga rye.
Ati: "Umuturage ufite iyi karita iyo agiye kwinjira ahantu ayitunga ku mashini [iyisoma] amakuru akaba ariyanditse mu gihe bayakenerera bakayabona. Na wamusekirite upima umuriro ntiyirirwe yandika".
Iyi karita ijyaho amakuru y'ibanze ya nyirayo, ikozwa ku tumashini dusoma ibiyiriho dushyirwa ku marembo y'ahahurira abantu benshi nk'insengero, banki cyangwa amasoko.
Umwaka ushize leta yafunze amasoko abiri manini mu mujyi wa Kigali kubera ubwiyongere bwa Covid-19, Ishemaryayo avuga ko ibi bitari kuba iyo iri koranabuhanga riba rikoreshwa.
Ati: "Ikarita yanjye yari kubereka ngo ese ko dushyize abacuruzi muri 'Guma mu rugo' abandi bahageze baje guhaha bahageze bate? Bari kumenya umubare nyirizina n'abahageze batarinze gukora icyo nakwita nka sampling".
Ishemaryayo avuga ko ikarita ze imwe igura 300Frw kandi imaze kugera ku bantu basaga 5,000 cyane cyane ku nsengero.
Ishemaryayo avuga ko inzego zibishinzwe zamwemereye gukoresha ikoranabuhanga rye kandi ko yiteguye guhabwa icyangombwa ntakuka cyemeza ko ibyo akora byizewe.
Ubu yemerewe gushyira iri koranabuhanga rye mu isoko rizwi nko 'Ku mashyirahamwe' mu gace ka Nyabugogo i Kigali, aha hahurira abarenze ibihumbi bitanu ku munsi.
Avuga kandi ko afite icyizere ko ikoranabuhanga rye rizaba rikoreshwa n'abarenga milioni imwe mu mpera z'uku kwezi kwa gatatu.










