Rwanda - Covid: Ingendo zihuza uturere zahagaritswe, yari kuba ‘Guma mu rugo’

Abaturage barindiriye bisi i Nyabugogo mu buryo bwo kutegerana birinda kwanduzanya mu kwezi kwa gatanu 2020

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abantu bateze imodoka i Nyabugogo ahategerwa imodoka zijya mu tundi turere tw'igihugu

Kuva uyu munsi kuwa kabiri, ingendo zihuza uturere, n'izihuza uturere n'umurwa mukuru Kigali zahagaritswe kuko icyorezo cya Covid "gihagaze nabi cyane" nk'uko abashinzwe ubuzima babitangaje.

Abantu bamaze kwicwa na coronavirus mu Rwanda bose ubu ni 105, kimwe cya kabiri cyabo bapfuye mu kwezi kwa 12 gusa.

Dr. Tharcisse Mpunga ushinzwe ubuvuzi muri minisiteri y'ubuzima yabwiye Radio Rwanda ko "abarwayi bari kuremba hakiri kare bakitaba Imana, harimo n'abakiri batoya".

Guhagarika ingendo zihuza uturere n'umujyi wa Kigali kubera iki cyorezo byaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda.

Byitezwe ko iki cyemezo kigira ingaruka ku mibereho y'abantu batari bacye bava mu tundi turere bajya gukora mu mujyi wa Kigali cyagwa baba i Kigali bakora mu tundi turere.

Mu yindi myanzuro yafashwe n'inama y'abaminisitiri y'ejo kuwa mbere harimo gufunga ibikorwa byose by'ubucuruzi mu gihugu saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Dr Mpunga avuga ko "icyorezo cya Covid {ubu} gihagaze nabi cyane" kuko imibare y'abandura iri kwiyongera umunsi ku munsi.

Mu minsi irindwi ishize kugeza ejo kuwa mbere, mu Rwanda habonetse abantu bashya 827 banduye coronavirus n'abo yishe 30.

Yari kuba 'Guma mu rugo'

Mpunga avuga ko ikiciro u Rwanda rugezemo cyari icya guma mu rugo, ati: "Ariko twasanze hari imibereho y'abantu yahungabana, dufata ibi byemezo kugira ngo babashe gukora imirimo y'ibanze".

Coronavirus iravugwa mu mijyi hafi ya yose mu Rwanda kugeza ubu.

Uku niko urukingo Oxford Astra Zeneca, ruhendutse kurusha izindi, ruzagezwa aho rukenewe
Insiguro y'isanamu, Uku niko urukingo Oxford Astra Zeneca, ruhendutse kurusha izindi, ruzagezwa aho rukenewe

Dr Mpunga yavuze ko abantu baramutse bakomeje gutembera ari ko bakomeza gukwirakwiza iyi virusi.

Ati: "Kugira ngo tugabanye ubwandu ni uko tugabanya ingendo hagati y'abantu nibura iminsi 14."

Mpunga avuga ko mu minsi ishize abantu bakoze ingendo bajya kwizihiza iminsi mikuru, bikaba biri mu bikekwaho kuzamura ubwandu.

Izindi ngamba zagumishijweho zirimo kubuza ibikorwa byose bihuza abantu nk'abasenga, ubukwe, inama n'amahuriro zirakomeje, umukwabu uhera saa mbiri z'ijoro nawo uzakomeza.