DR Congo: Julienne Lumumba, aravuga kuri se Patrice wari kuba agize imyaka 95

Tariki 22/06/1960 Patrice Lumumba yabaye Minisitiri w'intebe wa mbere watowe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo ayobore leta y'igihugu cyari gutangira kwigenga imbere y'abakoloni b'Ababiligi, kuva tariki 30/06/1960.
Yamaze amezi macye mu mirimo ye kuko yaje gutabwa muri yombi agambaniwe akicwa arashwe urufaya, gusa nyuma yabaye intwaro ya Congo n'ikimenyetso cyo guharanira ubwigenge muri Afurika.
Bwana Lumumba yari yaravutse tariki 02/07/1925, ku munsi nk'uyu iyo aba akiriho yari kuba ari umukambwe w'imyaka 95.
Mu gihe ku itariki 30 z'ukwezi gushize DR Congo yizihije imyaka 60 y'ubwigenge, Lumumba yagize uruhare runini mu kubugeraho, umukobwa we Julienne Lumumba yabwiye BBC iby'umurage wa se.
Lumumba n'umugore we Pauline Opango babyaranye abana batanu; François, Patrice Junior, Julienne, Roland na Guy-Patrice Lumumba.
Julienne yagize ati: "Yari afite icyerekezo cya Congo yigenga, yaharaniraga imibereho myiza ku baturage bose ba Congo".
Julienne Lumumba avuga ko se yashakaga kwereka isi icyo abirabura bashobora kwikorera mu gihe babayeho mu bwigenge.
Ati: "Ibyo mwibukiraho nkajye by'umwihariko ni uko yari umuntu ugira urukundo, kenshi nabaga ndi kumwe nawe, n'iyo yajyaga ku kazi twarajyanaga nkicara ku yindi ntebe nkamureba akora".
Uburyo yishwemo byakomeje kuba amayobera, abantu bamwishe imyirondoro yabo ntizwi, gusa ibihugu bimwe bikomeye birimo Ububiligi bishinjwa uruhare mu kumwicisha.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Julienne ati: "Iyo ubuze umubyeyi ukiri umwana, nyuma ukazamenya uburyo yishwemo, nta kindi ugira uretse umubabaro udashira".
Julienne asaba abantu kwibuka ko Afurika yariho mbere y'uko ibihugu by'i Burayi biyigabagabana mu nama y'i Berlin mu Budage mu 1885.
Ati: "Congo, kimwe na Afurika, byahozeho kuva mu myaka ibihumbi n'ibihumbi".
Uyu munsi Julienne abona igihugu cye nk'igihugu gifite umutungo kamere ntagereranywa.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Julienne Lumumba yongeraho ati: "Dufite ubushobozi n'ubwenge, na data ni byo yatekerezaga, ko abazungu batazaza kudukorera, ko tugomba guhaguruka tugakora".
Urupfu rwa Patrice Lumumba rwababaje benshi ku isi.
Malcom X rimwe yavuze ko Patrice Lumumba ari we mwirabura wabayeho ukomeye kuruta abandi ku mugabane wa Afurika.
Lumumba ubu ni intwari muri DR Congo kandi umurage we urubashywe henshi ku isi.










