Abanyedini bashyingira abakobwa ku bagabo inshuro nyinshi ku nyungu zabo

Abayobozi mu idini muri Iraq bagurisha abakobwa bakiri bato mu gushimisha imibiri y'ababaguze bakababashyingira ku gahato by'igihe gito ku bantu benshi, ni ibyatahuwe n'icukumbura rya BBC ishami ry'icyarabu.
Abayobozi mu idini babajijwe benshi bari bafite umukobwa wo 'kugushyingira by'akanya gato', nubwo byaba igihe cy'isaha imwe kugira ngo ushimishe umubiri wawe.
Abashyingirwa gutya ni abana b'abakobwa bakiri bato, ibi bisa n'ibyabaye imihango yemewe muba-shia muri iki gihugu.
Aba banyedini baba bagomba kubona inyungu muri uku 'gushyingira' maze nabo bagaha iki gikorwa cyo gusambanya abana ku gahato umugisha w'Imana.
Gushyingira byo kwishimisha
Babyita 'nikah mut'ah' ni umugenzo wo mu bayisilamu b'aba Shia wo gushyingira by'igihe gito umugore akishyurwa amafaranga. Mu bihugu bimwe byiganjemo aba-Sunni hakorwa ibimeze gutya byitwa "misyah"
Byahereye cyera cyane nk'uburyo bwo guha umugore umugabo ugiye ku rugendo, ubu bikorwa kugira ngo bifashe umugabo n'umugore bashaka kwishimisha by'igihe gito.

Ibi bitera impaka hagati y'abahanga mu idini ya Islam bamwe bavuga ko ari uguha uburaya ishusho yemewe n'amategeko y'Imana, n'ababibona nk'umuco ndakuka.
Ikipe ya BBC yamaze amezi 11 ikora icukumbura, ifata amashusho mu ibanga y'abayobozi b'idini bashakisha abana b'abakobwa 'bashyingira', ndetse kandi bishyurwa n'abagabo kugira ngo babahe abo bageni bo kwishimishaho.
Nyuma y'imyaka 15 mu ntambara, abagore bagera kuri miliyoni imwe muri Iraq babaye abapfakazi, BBC yabonye ko hari abagore bemera gucuruzwa muri ubu buryo kubera ubukene.
Baboneka ku bwinshi
Amashusho mbarankuru yafashwe agaragaza ko 'iyi mihango yo kwishimisha' ikorwa cyane no mu nzu ebyiri zo gusengeramo zifatwa nk'izikomeye cyane muri Iraq.
Ahitwa Khadimiya muri Baghdad, hamwe mu hari urusengero rukomeye rw'aba-Shia, abayobora amasengesho 10 baho umunani muri bo bemeye ko babonera abakoraga icukumbura abakobwa b'imyaka 12 cyangwa 13 bo gushyingira by'igihe gito.
Sayyid Raad, umwe mu bayobozi mu idini i Baghdad, yabwiye umunyamakuru wa BBC wiyoberanyije ko amategeko y'aba-Shia adashyiraho igihe runaka umuntu amara ashyingiwe.
Ati: "Umugabo ashobora kurongora [gushyingirwa] abagore benshi bose ashaka. Ushobora kurongora umukobwa isaha imwe wakumva birangiye ako kanya ugashaka undi."

Kuva ku myaka icyenda kuzamura
Sayyid Radd yabajijwe niba byemewe gushyingirwa byo kwishimisha n'umwana, uyu yarasubije ati: "Yego, ariko ukitonda ku buryo adatakaza ubusugi bwe."
Yungamo ati: "Ushobora kumukoreraho inyuma, ukaryamana nawe, ukamukorakora, amabere ye... Ariko ntiwinjire uturutse imbere. Gusa uturutse inyuma ntacyo."
Abwiwe ko ibi byababaza umwana w'umukobwa, ati: "Aba ari wowe na we, yababara cyangwa atababara ntakindi".
Sheikh Salawi, umuyobozi w'idini ahitwa Karbala nawe yasubizaga abo azi ko ari abaje gushaka abana bo gushyingirwa mu kwishimisha, we ati: "Kuva ku myaka icyenda kuzamura nta kibazo. Amategeko ya Shia arabyemera".

Ahavuye isanamu, Getty Images
Babashyingira no kuri telephone
Kugira ngo ahamye neza ukuri kwabyo, umunyamakuru wagiye nk'umukiriya yasabye Sayyid Raad kumuzanira umukobwa w'imyaka 13 bagashyingirwa by'igihe gito.
Sayyid Raad yifuje ko ibintu byihuta amubwira ko abashyingira kuri telephone, bicaye muri taxi, yahamagaye umukobwa witwa Shaimaa*
Aramubaza ati: "Shaimaa* uremera gushyingirwa nawe akishyura 150,000 by'amadinari ku munsi umwe?". Birangiye ati: "Ubu ndabashyingiye mushobora kubana"
Yishyuje umunyamakuru wigize umukiriya $200 y'igihe uwo muhango yakoze wamaze, nta mpungenge na nke yagaragaje ku buzima bw'uwo mwana.
Umunyamakuru ntiyashyingiranywe n'uwo mwana nk'uko umuyobozi w'idini yabikekaga yaretse umwana arikomereza.
Bishyigikiwe n'abanyedini
Umugabo usanzwe wubatse ariko ukunze kujya gushyingirwa by'akanya gato n'abayobozi b'idini yabiwye BBC ko "umukobwa w'imyaka 12 aba ahenze kuko aba akiri akanyogwe".
Umuyobozi w'idini ngo yishyuza $500, $700 cyangwa $800 kugira ngo akore umuhango gusa.
Umukobwa umwe ashobora kwisanga yarashyingiwe inshuro nyinshi adashobora kubara.

Uyu mugabo avuga ko yumva nta kibazo kirimo kuko ari ibintu 'bihawe umugisha' n'idini. Ati: "Niba umuyobozi mu idini akubwiye ko byemewe, ubwo rero nta cyaha kirimo".
Yanar Mohammed umugore w'impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore avuga ko abagore bafatwa nk'ibicuruzwa aho kuba ibiremwa muntu.
Avuga ko ubusugi budakorwaho kuko ngo bufatwa nk'igicuruzwa kizagurwa menshi mu gihe kizaza.
Mu gihe umukobwa atakaje ubusugi ngo afatwa nk'udashobora gushyingirwa ndetse ngo aba ari mu kaga kuko ashobora no kwicwa n'umuryango we kuko yawusebeje.

Kubyamagana
Ghaith Tamimi yahoze ari umuyobozi wo hejuru mu ba Shia muri Iraq, ubu yahungiye i Londres mu Bwongereza yamagana ibi bikorwa akavuga ko ari ibintu bikwiye kuba bihanwa n'amategeko.
Ayatollah Sistani umwe mu bayobozi bakuru cyane b'aba Shia muri Islam muri Iraq yasubije BBC mu nyandiko ati:
"Niba ibyo bikorwa nk'uko koko mubivuga ni ibintu byo kwamagana cyane. Gushyingirwa by'akanya gato ntabwo byemewe nk'ibintu byo gucuruza igitsina mu buryo bupfobya kandi butesha agaciro abagore".
Umuvugizi wa guverinoma ya Iraq yabwiye BBC ati: "Niba abagore batajya kuri polisi kurega abo bayobozi b'idini, biragoye kugira ngo abategetsi bagire icyo babikoraho".










