Urukiko rwa Kacyiru rwanze kurekura by'agateganyo La Forge Fils Bazeye na mugenzi we

Urukiko rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali rwategetse ko abayobozi babiri b'umutwe wa FDLR bakomeza kuburana bafunze kubera ko batoroka ubutabera mu gihe baba barekuwe by'agateganyo.

Umucamanza yavuze ko ibyaha birimo ibyo biyemerera bikomeye ,itegeko ritemera ko babikurikiranwaho badafunze.

Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre "Abega" bari basabye kurekurwa bavuga ko badashobora gutoroka kuko basanze ibyo babwirwaga ku Rwanda birimo ibinyoma.

Atangaza icyemezo kibagumisha muri gereza, umucamanza yavuze ko Ignace Nkaka wakunze kumvikana ku mazina ya La Forge Bazeye yiyemereye ko yari umuvugizi w'umutwe wa FDLR.

Ngo yemeye ko yasohoye amatangazo menshi ndetse agatanga n'ibiganiro byinshi ku maradiyo avuga nabi ubutegetsi bw'u Rwanda.

Mu makuru yatanze harimo ayavugaga ibitero umutwe wa FDLR wagabye ku Rwanda kandi ngo bikaba byarahitanye abasivili benshi.

Gusa Bazeye avuga ko atari umusirikare, ko amakuru yatangaje ku bitero yabaga yayahawe n'abamukuriye mu ishyaka bityo akaba atabazwa ubwicanyi.

Ku mishyikirano ivugwa yagiranye n'abayobozi b'umutwe wa RNC i Kampala, Nkaka yemera ko yabaye koko ariko ngo yari yagiye mu butumwa yoherejwemo n'abamukuriye.

Umucamanza asanga ibi byaha bikomeye, ko nta cyizere gihari ko atatoroka mu gihe yaba arekuwe by'agateganyo bityo ategeka ko akomeza gufungwa mu gihe cy'ukundi kwezi.

Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wakunze kumvikana nka Abega yemereye urukiko ko yari ashinzwe iperereza mu mutwe wa FDLR.

Yemeye bimwe mu bitero byagabwaga ku Rwanda yabaga abizi ariko ko nta ruhare yabigizemo kuko atajyaga ku rugamba.

Uyu na we ngo yemeye ko yagiye i Kampala mu butumwa agahura n'intumwa za RNC ariko ko yabikoze ku mabwiriza y'abamukuriye.

Umucamanza yavuze ko ibi byaha yiyemerera bikomeye bitamwemerera kurekurwa by'agateganyo.

Na we agomba kuguma muri gereza mu gihe iperereza rikomeje.

Ubwo abagabo bombi bagezwaga imbere y'urukiko bari basabye kurekurwa ndetse bagasubizwa mu buzima busanzwe nk'uko bikorerwa abandi bitandukanyije n'umutwe wa FDLR.

Gusa umucamanza yavuze ko aba bataje ku bushake bwabo, ko batawe muri yombi, hakaba nta gihamya gihari ko batasubira mu ishyamba mu gihe baba barekuwe.

Mu kwezi kwa mbere rwagati ni bwo abagabo bombi bagejejwe mu Rwanda batanzwe n'ubutegetsi bwa Congo.

U Rwanda rwabanje guhakana ko rubafite ndetse n'aho rubyemereye rukomeza kugira ibanga aho baherereye.

Ubutegetsi bw'u Rwanda bwavuze ko bwabonye amakuru menshi bwahawe n'aba batawe muri yombi.

Ifatwa ryabo ryakurikiwe n'amagambo akarishye yavuzwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda burega Uganda gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Nubwo nta mutegetsi wabyeruye ku mugaragaro birashoboka ko iyi nama ya Kampala yahuje abarwanya u Rwanda yaba yarabaye intandaro ry'izamba ry'umubano hagati ya Kampala na Kigali.