Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Angola ivuga ko yakurikije amategeko mu kwirukana ababarirwa mu bihumbi 380 biganjemo abo muri Kongo
Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko abimukira bagera ku bihumbi 380 babaga muri Angola mu buryo bunyuranyije n'amategeko, biganjemo abakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bamaze kwirukanwa muri Angola mu gihe kitageze ku kwezi.
Umutegetsi wa leta ya Angola ku wa gatandatu yabwiye AFP ko ari igikorwa kinini kigamije kurwanya ibikorwa bya magendu by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya diyama.
Pedro Sebastiao, umunyamabanga wa leta unakuriye ibikorwa byo gucunga umutekano wa perezida w'Angola kuri ubu akaba ari we ukuriye iki gikorwa, yahakanye ibirego by'uko birukanwe mu buryo bw'urugomo ndetse ahenshi bagakubitwa na polisi.
Yabivuze ubwo yasuraga agace ka Dundo mu majyaruguru y'Angola - agace gahana urubibi na Kongo.
Yabwiye abanyamakuru bari kumwe na we muri urwo ruzinduko ko diyama ifite agaciro ka miliyoni imwe y'amadolari y'Amerika ari yo imaze kugaruzwa.
Yavuze ko abimukira bose bavuye muri Angola ku bushake bwabo, avuga ko ahantu 231 hacururizwaga diyama mu buryo bunyuranyije n'amategeko hafunzwe kandi ko hafashwe intwaro 59.
Yagize ati:
"Angola ni igihugu kigendera kuri demokarasi kandi gikurikiza amategeko. Bigomba kumvikana ko iki gikorwa cy'umucyo cya 'Operation Transparency' kidashingiye ku kwanga abanyamahanga bo mu bihugu duturanye cyangwa abo mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose."
Ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru ari mu gace ka Chitato kari ku mupaka, Bwana Sebastiao yavuze ko igikorwa cyo mu majyaruguru no mu burengerazuba bw'Angola cyibasiye abo iki gihugu kivuga ko bacukuraga diyama binyuranyije n'amategeko cyari "gikurikije amategeko."
Yongeyeho ko icyo gikorwa cyari kigamije gutuma umutungo w'igihugu w'amabuye y'agaciro ya diyama ukoreshwa mu buryo bukwiye.
Yagize ati:
"Hariho abimukira mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi bagasahura umutungo kamere wacu nta kintu binjiza mu isanduku y'igihugu."
Yongeyho ko byitezwe ko iki gikorwa kizakomeza mu gihe cy'imyaka ibiri.
Igihugu cy'Angola gikize no ku bikomoka kuri peteroli, muri rusange gifite umutekano ukigereranyije na Kongo, kandi gitanga amahirwe y'akazi yisumbuyeho.
Kongo nayo ikize ku mabuye y'agaciro, ariko ikagira ikibazo cy'umutekano mucye - mu biwuteza hakabamo n'imitwe yitwaje intwaro.
Angola na Kongo bihana urubibi rw'ubutaka rufite uburebure bwa kilometero 2500, rukaba ari rwo rurerure kurusha izindi mbibi muri Afurika.