Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ikirobo Sophia cyagiranye ibiganiro na Minisitiri w'intebe wa Ethiopia
Ikirobo kizwi cyane kijya gusa n'umuntu cyitwa Sophia, cyashyize gihura na Minisitiri w'intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, nyuma yuko ibice bimwe na bimwe bikigize byari byabuze byongeye kuboneka.
Umufuka wari urimo bimwe mu bice bya Sophia watakariye ku kibuga cy'indege cya Frankfurt mu Budage mu cyumweru gishize.
Ibi byatumye hatabaho igikaniro n'abanyamakuru cyari giteganyijwe kubera mu nzu ndangamurage ya Ethiopia iri mu murwa mukuru Addis Abeba, ku wa gatanu ushize .
BBC ntiramenya ibyo Minisitiri w'intebe wa Ethiopia na Sophia baganiriyeho kuri uyu munsi. Ariko bizwi neza ko ikirobo Sophia kitifitemo ibisubizo biba byaramaze kukibikwamo.
Ahubwo ikirobo cy'umukobwa Sophia gikoresha imashini igisobanurira hanyuma kigasubiza gishingiye kukureba ibyo umuntu aba ashatse kuvuga.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Fitsum Arega, umuyobozi w'ibiro bya Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yavuze ko ari impamo koko ko kuri uyu wa mbere ikirobo cya mbere kijya gusa n'umuntu cyitwa Sophia cyahuye na Bwana Abiy, Minisitiri w'intebe wa Ethiopia.
Minisitiri w'intebe Abiy ngo yishimiye ko abakora mu kigo cy'ibijyanye n'ikoranabuhanga muri Ethiopia bari mu bakoze Sophia. Ndetse yasezeranyije ko Ethiopia izakomeza guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya no gushyiraho amahirwe y'akazi ku bantu b'intyoza.
Ikirobo Sophia cyatangiye gukora mu mwaka wa 2015.
Cyamamagaye cyane nyuma yaho cyari kibaye ikirobo cya mbere kibonye ubwenegihugu, ubwo Arabia Saudite yagihaga ubwenegihugu mu mwaka ushize wa 2017.