Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Robert Mugabe yeguye ku mabanga ya prezida wa Zimbabwe
Robert Mugabe yeguye ku mabanga y'umukuru w'igihugu wa Zimbabwe
Abantu babarirwa mu bihumbi bisutse mu mihanda ya Harare bari mu byishimo bamaze kumva ko Robert Mugabe, yeguye ku mwanya w'umukuru w'igihugu.
Robert Mugabe, wari umaze imyaka 37 k'ubutegetsi, yamenyesheje ko yeguye abinyujije mu rwandiko rwasomwe n'umuyobozi w'inteko nshinga mategeko ya Zimbabwe, ubwo abadepite bari bamaze gutangira ibiganiro byo kumukura k'ubutegetsi.
Robert Mugabe yavuze ko yemeye kuva k'ubutegetsi k'ubushake bwe.
Mugabe yari yanze kurekura ubutegetsi n'ubwo mu cyumweru gishize ingabo z'icyo gihugu zari zatangaje ko zafashe ubutegetsi.
Igikorwa cy'abasirikare cyashyigikiwe n'imyiagarambyo y'abaturage.
Igisirikare cyafashe ubutegetsi Bwana Mugabe amaze kwirukana visi perezida Emmerson Mnangagwa.
Umuyobozi w'inteko nshinga mategeko yavuze ko batangiye ibikorwa byo gushyiraho perezida mushya wa Zimbabwe.
Birashoboka ko Bwana Mnangagwa ariwe uzasimbura Mugabe.
Bwana Terence Mukupe, umudepita wo mu ishyaka ZANU PF, yavuze ko hari abadepite bari hafi kurira bamaze gusomerwa ibarwa yo kwegura Robert Mugabe yanditse.
Yavuze ko Mugabe, washinze ishyaka ZANU PF, agikunzwe.
Morgan Tsvangirai, umuyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko ubu ari igihe cyo gushyiraho amategeko agenga amatora asesuye.
Ishyirahamwe ritabogamiye kuri leta, the Platform for Concerned Citizens, ryasabye ko habaho ibiganiro mu rwego rw'igihugu bizahuriramo amashyaka yose.