Igihangange muri basketball, Kobe Bryant, yitwaye neza cyane ku mukino we wa nyuma

Kobe Bryant, umwe mu bakinnyi b'ibirangirire muri Basketball yasezeye kuri uyu mukino yitwara neza ku mukino we wa nyuma, amaze imyaka imyaka 20 akina.

Yatsinze amanota 60 wenyine, afasha ikipe ye ya LA Lakers kwigaranzura Utah Jazz bari bahanganye mu mujyi wa Los Angeles.

Bryant w'imyaka 37, yamaze imyaka yose y'imikinire muri Lakers, atwara ibikombe bitanu bya shampiyona ya NBA ndetse anaba umukinnyi wa gatatu watsinze amanota menshi mu mateka ya basketball. Amatike y'umukino we wa nyuma yagurishijwe amadolari agera ku 27.500.

Bryant yatsinze amanota 23 mu gace ka kane k'umukino bituma ikipe ye ikuramo ikinyuranyo cy'amanota 15 itsinda umukino.

Nyuma y'umukino, yabwiye ikivunge cy'abafana ko "bitangaje" kurangiza umukino muri ubwo buryo.

Yagize ati: "Urazi, nari naniwe cyane pe, ariko natekereje ko ngomba gukomeza ngahanyanyaza kubera ko abafana bari batangaje kandi ntekereza ko icyo ari cyo nzibuka kurusha ibindi."

Ibyamamare mu ma filimi i Hollywood, abaririmbyi b'injyana ya Rap ndetse n'ibyamamare mu mikino, bose bari bitabiriye uyu mukino muri sitade ya Staples Center yari yakubise yuzuye i Los Angeles.

Urwego rutwara abantu muri gari ya moshi i Los Angeles rwahinduye izina rya sitasiyo iri hafi ya sitade ya Staples Center yitirirwa uyu mukinnyi bayita "Kobe station" kuri uwo munsi.

Inzu ikorerwamo imyidagaruro n'ibiganiro ya Los Angeles yacanywemo urumuri rutaka amabara ya Lakers.

Cyakora abanyamakuru bavuga ko Bryant adakundwa n'abafana bose.

Imikinire ye yaranzwe no kutagenda neza ku buryo buhoraho kandi muri 2003 yarezwe gufata umugore ku ngufu, ndetse yaje kumvikana nawe bitarinze kujya mu rukiko.

Kobe Bryant wakuriye muri leta ya Philadelphia yatangiye gukina muri NBA akirangiza amashuri yisumbuye ku myaka 17.

Yabaye umukinnyi muto kurusha abandi wakinnye muri NBA, igihe ikipe ye yakinaga na Dallas afite imyaka 18, amezi abiri n'iminsi 11.