Michelle Ntalami yakoze uburyo bwo gutunganya imisatsi bugera mu bihugu 12

Ahavuye isanamu, Michelle Ntalami
Bavuga ko iyo umugore yashyizeho undi muderi ku mutwe we haba hari ikintu gikomeye kiri kuba mu buzima bwe.
Mu 2013, kuri Michelle Ntalami ikintu gikomeye kuri we cyari kibabaje kuko se yari arembejwe na cancer.
Mu gihe uyu mugabo ubuvuzi bwa 'chemotherapy' bwamupfuraga umusatsi, umukobwa we Michelle yiyemeje kogosha uwe mu kwifatanya nawe.
Michelle ubu w'imyaka 35, yaniyemeje gutangira kubaho mu buryo "bwa karemano(naturel) kandi bwiza ku mubiri", mu kwirinda ibyago nk'ibyagwiririye se.
Mu gihe rero umusatsi we wongeraga gukura, yanzuye ko atazongera gukoresha imiti y'inganda ikoreshwa n'abagore benshi muri Kenya mu gutunganya imisatsi yabo.
Yaguraga ibicuruzwa bikoze mu bintu by'umwimerere bitunganya umusatsi, gusa ibi ntibyari bihagije ku isoko muri Kenya icyo gihe, Michelle atangira kubitumiza muri Amerika n'Iburayi.
Bitewe n'uko byari bihenze, Michelle yatangiye gukora za shampoo ze bwite n'amavuta y'imisatsi akoresheje ibintu nka avoka, amagi, igikakarubamba(aloe vera) n'amazi biya rosemary.
Michelle ati: "Ubwo nabihaga inshuti ngo zigerageze, barabikunze cyane. Nahise mbona ko ibicuruzwa by'umwimerere byo gutungnaya imisatsi byavamo business ikomeye".
Uyu munsi, kompanyi ye ikorera i Nairobi yitwa Marini Naturals icuruza amacupa agera ku 50,000 ku kwezi mu bihugu 12, harimo 10 bya Afurika na Turkiya n'Ubufaransa.
Michelle avuga ko ababyeyi be bamutoje gukunda umurimo ariko bakanamuha ibyangombwa yari akeneye mu buzima.

Ahavuye isanamu, Michelle Ntalami
Se, yapfuye mu 2014, yari umucuruzi akaba n'umutegetsi w'urwego rwa leta rwa "Capital Markets Authority". Nyina we yakoraga mu muryango w'abibumbye(UN).
Michelle yize ibijyanye n'itumanaho na 'design' muri kaminuza ya Nairobi, yiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza(masters') mu Butaliyani mu ishami rya 'interior design' muri Florence Design Academy.
Agarutse muri Kenya, yabanje gukorera kompanyi y'ikoranabuhanga, ariko akomeza kugira inzozi zo kwikorera.
Mu 2015 nibwo we n'inshuti ye batangije 'Marini Naturals'.
Avuga ko yari afite akazi kenshi ko kumvisha abagore muri Kenya ko amavuta y'inganda agira ingaruka ku misatsi yabo abasaba gukoresha amavuta y'umwimerere.
Ati: "Abakora amavuta y'abagore bavuga ko isoko rya Afurika rititeguye gukoresha amavuta y'umwimerere, naho abagore benshi baracyibaza ko amavuta y'umwimerere atari meza".

Ahavuye isanamu, Michelle Ntalami
Michelle yagiye akora amashusho ashyira kuri YouTube, akifashisha abamurika imideri mu kwerekana ibyiza by'aya mavuta.
Marini Naturals ubu ifite gahunda yo gutangira kohereza mu mahanga n'amavuta yo gusiga uruhu bari gukora nk'uko Michelle abivuga.
Avuga ko yizeye ko ibicuruzwa bye bizagenda bihindura ubuzima bw'abantu benshi, abagore, abagabo n'abana kandi bibarinda ingaruka zo gukoresha amavuta arimo ibinyabutabire yakorewe mu nganda.










