Rwanda: Umva impungenge ku mibereho yabo mu byumweru bibiri 'nta gikorwa mu gihugu'

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ingamba za leta y'u Rwanda zo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu, keretse iby'ingenzi cyane gusa, zifite ingaruka cyane cyane ku bantu b'amikoro macye batungwa n'ibyo bakoreye buri munsi nk'uko babivuga.
Leta y'u Rwanda ivuga ko izi ngamba zigamije gukumira ikwirakwira ry'iyi ndwara, kandi zafashwe harebye uko iki cyorezo kimeze ku isi n'uko ahandi byifashe.
Kwirinda kujya ahari abantu benshi ni imwe mu ngamba zitangazwa n'abashinzwe ubuzima nk'uburyo bwo kwirinda iyi ndwara imaze kwandura abantu barenga 350,00 ku isi ikica abarenga 15,000.
Ingamba zafashwe n'ubutegetsi mu Rwanda zatangiye gushyirwa mu bikorwa n'inzego z'umutekano bamwe bandikiye BBC bagaragaza ingaruka ziri kubagiraho n'impungenge bafite, abandi bagaragaza ko ari ingamba zikwiye mu kwirinda iki cyorezo.

CORONAVIRUS: Yavuye he, ifata ite, yakwirindwa gute?
IBINDI BIBAZO WIBAZA KURI IKI CYOREZO: Ibi ni bimwe mu bisubizo
UMUBIRI UYIRWANYA GUTE: Abahanga bamenye uko bigenda
DUSABWA KWIRINDA KWIKORA MU MASO: Twabigenza dute?
WABA URI MU RUBYIRUKO? OMS ivuga ko utakwirara
KWISHYIRA MU KATO: Ni ryari? Bikorwa gute? Bitanga iki?

Ibihugu bitandukanye muri Afurika nabyo biragenda bifata ingamba zikomeye mu kwirinda iyi ndwara imaze kugera mu bihugu birenga 40 muri Afurika.
Leta ivuga ko yashyizeho uburyo bwo gufasha abatishoboye muri iki gihe abantu batemerewe kuva mu ngo zabo.
Ubu ni bumwe mu butumwa bw'abatwandikiye:
Schadrack
Muraho!!! Ndi i Remera mu mujyi wa Kigali!! Turikubahiriza ingamba zo kuguma mu rugo....ariko ubuzima bwahagaze!! Ni ingamba zafashwe abantu nta mafaranga dufite tutarahembwa...none inzara itwiciye mu rugo noneho n'amazi yabuze, ubuzima buragoyee
===
Tiger Reonald
Ndi karere MUHANGA ingaruka zibasiye twe dukodesha kandi duca inshuro kugirango tubashe kubaho, inzara iradutsinda munzu ntibyoroshye pe
===
Libanga
Mwaramutse. Yewe birakaze nk'ubu ibi bibaye nkatwe duhembwa kukwezi tutarahembwa ubu abakoresha bari iwabo natwe turi mungo zacu nkibaza rero uko ibyumweru 2 bizashira tumeze rubanda rugufi nitwe turi buharenganire
===
Kamanzi Don
Sinzi uko hanze bimeze gusa aho ndi abantu bameze neza.
Njye nsanzwe mfite akazi arko ndibaza umuntu urya avuye gupagasa uko bigenda bikanyobera.

Ahavuye isanamu, Getty Images
===
Muzehe John
Twe turi mu gihugu nitwe tuzi icyo ingamba zafashwe zitumariye, nonese icyari kuba cyiza nukureka abanyarwanda Bose bakandura Corona, cg ikiza nukuyikumira mu gihe gito imirimo igakomeza uko bisanzwe, ese bo uwabaha igihugu ngo bakiyobore bashimishwa no kwica abo bayobora? Bage bareka amagambo no gusebanya! Abanyarwanda tuzi icyo dushaka, ikindi Leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abatishoboye, ndumva nta muturage ufite ikibazo
====
Umutoni
Jye izi ngamba zafashwe ziranzengereje nukuri pe, nk'ubu nakoraga mu kabari none inzara iranyishe n'umwana wanjye, boss wajye aheze hanze, byanyobeye
===
Ahirwe Peter
Njyewe ubu nibereye ghetto i Kigali Nyamirambo, ahazwi nko mu Biryogo, Nsanzwe nkora ahazi ka mecanique ubusanzwe umuntu arya aruko akazi kabonetse, ibyiza aho kugirango inzara itwice twakwicwa na coronavirus kabisa. Nikibazo muri ghetto inzara imeze nabi ntabyiringiro byo kurya reta nirebe uko ibigenza.
===
Ajo
Nd'umurundi ariko muri iki gihe mba i Kigali. Mu Rwanda ubuzima bwose bw'igihugu busa n'ubwahagaze ! Ubu ndi mu karere ka Bugesera aho maze imisi mukazi ka Topographie, nabuze uko nsubira i Kigali kuko nta modoka yemerewe kuva mu karere ije mu kandi karere!
Imodoka zitwara abantu zarahagaritswe, nta moto yemerewe gutwara umuntu ! Igare ntiryemerewe gutwara umuntu , ububare bwose burafunze, restaurant ntiwemerewe kuyicaramwo ! Eka uravye urabona ko arikibazo kitoroshe !
Abantu bariguhomba cane kuko ama industries arafunze, ama magasin arafunze, ama alimentation arafunze,, nukuvuga ubu hameze nka '' pays morte '' mugihugu cose !
===
Déo Cyubahiro
Umva mwabavandimwe, ubuzima buratugoye abantu twaryaga aruko twavuye mu rugo, gutunga umuryango biratugoye. ni aha nyagasani. Ndi i Masaka muri kicukiro hafi naho ihurira na Nyakariro ya Rwamagana
===
Pacifique Lamukhan
Aha turi mu mujyi wa Musanze, abantu ni bacye cyane bishoboka kandi ubundi babaga ari benshi cyane!
Gare irafunze

Ahavuye isanamu, Pacifique Lamukhan
===
Ganza Berami
Biratubangamiye pe Ariko nanone ni ukubungabunga ubuzima bwacu ntitwabishinja leta kuko siyo yateje icyorezo
===
Joseph Gasigwa
Nanjye ndya aruko nakoze kandi mfitumuryango w'abantu 4. Gusa izi ngamba nazo, nizo murwego rwo kwirinda murakoze
===
Namuhoranye
Kabisa hano Nyamagabe ubuzima buragoye natwe twaje guca incuro ndufite impugenge amafaranga naragira, nge turuka Rusizi ark Nyamagabe urebye leta ntacyo yageneye abantu baciriritse, nyuma y'iminsi ibiri urumva ikiza kuva mubantu nta biryo, inzara yavuzaga ubuhuha batarafunga imipaka none niba bayifunze birangenda gute?
===
Ndirima
Mu Rwanda tumerewe nabi bikabije inzara igiye kudutsinda mu nzu nk'abantu twari tubeshejweho no guca inshuro umunsi kuwundi mudutabare, abana twabuze icyo tubamarira rwose!
Imiryango iterankunga itwibuke nkange nari ntunzwe no guca inshuro none umuntu arasohoka yatambuka agahura nabashinzwe Umutekano bakamusubiza munzu.
===
Nkundimana
Birababaje, nkubu nkorera mu gakiriro ka Gahanga ncuruza imbaho none amasoko arafunze none banze ko tunasubira mu ntara doreko i Kigali kubayo ari amafaranga, hari na bagenzi banjye babakarani barya aruko bakoze, kandi bitewe nuko bakorera amafaranga macye nta saving bagiraga
Ikindi habayeho gutungurwa n'ibyemezo ntakubanza ngo babimenyeshe abaturage ngo bahahe kandi babike ibyo bazarya.
Ubwo tuzabaho dute bamwe barimo kuvuga NGO aho kugirango bicwe ninzara baricwa nicyorezo.
===
N. Dalexis
Mbanje kubashimira uburyo mutugezaho amakuru umunsi ku wundi, ubuzima buragoye kuko benshi twari dutunzwe n' inshuro twaciye, ndahamya ko bitari butware iminsi irenze 4 ngo hatangire gushyingurwa abazize inzara mu gihe haba nta gikozwe
===
Nsabimana Deo
Mwiriwe, nkora umuga wa wo gukanika Telephone, so ingamba igihugu cyafashe zo kuguma murugo Ibyumweru bibi njye ndabona ntacyo zitwaye, nidakabya ngo yongere ho ikindi gihe.
So Ndi mu mubare wabantu barya aruko bakoze, muri make mu kazi nkora ntunze bashiki banjye babiri muri Kgl ndetse na barumuna banjye babiri, mba munzu y'ubukode ndetse naho nkorera ndahishyura.
Mudusabire banyiri amazu dukodesha badukurireho amafaranga y'ubukode muri iyi minsi naho kurya nubwo bigoye tuzapfundapfunda imitwe turebe ko twamara ibi byumweru bibiri
Njye banfungiye mfite amafaranga 50 000frw gusa, ubu niyo ndi kwifashisha mugutunga umuryango. Naho ingamba zafashwe ndizerako zizarangiza ubu burwayi bwadutse.
Cyangwa bareke twisubirire mucyaro kuko Kigali ntishobotse
===
NSENGIYUMVA Damascene
Mwiriwe neza ndi hano Kigali Kicukiro Kigarama nukuri kurwanya iyi covid 19 ni byo, ariko se nkange ndumufundi ibaze kumara 2weeks nta gukora kandi dutunze imiryango. Nkibaza ngo mbese izi ngamba zari zikenewe ku Rwanda?

Ahavuye isanamu, Getty Images
===
Alfedy
Turabangamiwe twebwe turi mu buhungiro mu nkambi ya Mahama ku rugero rudasanzwe, kuko ntituronka gaz yo guteka kandi ata wusohoka inkambi nta n'amakara dufise.
===
Benny
Izi ngamba ni nziza ariko zirabangamye cyane kuko abantu turya aruko twasohotse uwo munsi ntibyoroshye, kdi ibyo bari kuvuga ngo barafasha abacancuro ni amagambo gusa,reta nishyiremo imbaraga ifashe abantu badafite uko babigenza
===
Gahiza
Muby'ukuri rubanda rugufi tubangamiwe n'izi ngamba kuko nkanjye n'umuryango wanjye twari dutunzwe n'ubucuruzi bw'akabari ariko kuva aho bategekeye utubari gufunga ubu ubuzima bwahagaze
===
Nshimiyimana Theo
Mwongeye kwirirwa, ingamba u Rwanda rwafashe ni nziza pe kubera icyi cyorezo gusa nkanjye nihereyeho byanteye ikibazo gikomeye, kubera nari umucashuro nkabona ayo kwishyura inzu n'atunga umuryango, none ubu byanyobeye.
====
Ngabo paul
Muraho neza njye nitwa Paul, mperereye mu karere ka Muhanga njye sinemeranywa n'abavuga ko ibyo reta yakoze atari byo, ahubwo baratinze kuko nituba turi mu miryango ntawucararacara hanze ndetse ntanujya ahantu harabantu benshi bizatuma igihe reta yihaye cyihuta dusubire mu mirimo isanzwe, nkanjye ndi umushoferi ariko twaraparitse, kurya ni ikibazo ariko biruta kuba nazana indwara murugo
===
Bazambanza
Ibyo bakoze nibyo gusa twatunguwe
Koko nimba bavuzeko bazafasha abantu bari batunzwe no kurya twakoze badufashe, ikindi nkubu nabikije amafranga kuri Bank of Kgl muri gahunda yitwa BK mobl ariko amafranga yanze kuvaho neza, nagiye kwishami ribishinzwe barabwirango baraza kumpfasha nubu wapi, Leta nidufashe nkumubyeyi, njyendumumotali nanjye nari ntunzwe no kurya aruko nakoze
===
Alex
Nitwa Alex ndi mu Rwanda /northern province. Kuri ziriya ngamba leta yafashye zo gukumira abanyarwanda kwandura no gukwirakwiza covid19 nge nazishimiye cyane gusa nyine rubanda rugufi rurahazaharira kuberako rwari rutunzwe no guca inshuro. Ariko nyine nukwihangana iminsi 14 ntacyo tuzaba. Murakoze nkunda ibiganiro byanyu
===
Akim Sanko
Yego izi ngamba zirakomeye cyane rwose ,kuko nkuko bigaragara ubuzima busa nkubwahagaze mu Rwanda , uragirango ugiye kumuhanda bakakubaza aho ugiye yewe wababwirako ugiye guhaha hari nabadatinya kugutuka, ngewe ubwange nagiye kugura ibiribwa kumuhanda ariko nasanze hari abandi bantu bahagaritswe bari kwisobanura nkaho hari ikosa bafite, hari umupolisi winyenyeri imwe wavuze ko tumaze guhaga amahoro none ngo twavuniye ibiti mumatwi ntitucyumva.
Izi ngamba ni nziza yego ariko kubaturage bamikoro make nkabo mu Rwanda nukubafata ku gifu rwose inzara iraza guhitana bamwe kandi nibikorwa by'ubujura n'ubwambuzi biraza kwiyongera rwose ntakabuza
===
Ndacyayisenga Ismael
Muraho BBC, Nkomoka mukarere ka Ngoma umurenge Remera ariko ubu nkaba nshumbitse I Kigali Gikondo. Ngewe rero uko mbyumva ni uko iyi gahunda reta y'u Rwanda yafashe wenda igice kimwe ni nziza ariko ikindi si nziza.
Urugero mubyukuri niba banga ko abaturage barwo badapfa bishwe na clona virus bakicwa n'inzara ibyo bivuziki? nubundi nugupfa no gupfa, igice kinini cyabatuye umugi wa kigali nabapagasi nonese ko babagumishije mungo zaho bacumbitse kd baryaga bavuye gupagasa ubwo tuzabigenza gute?
Nkubu nkange nakoraga akazi kubu tandiboy ku modoka zimizigo ariko uyu munsi sinakoze kuko navuye murugo nkasanga police Gikondo kumuhanda ikansubiza murugo ubwo ubuzima bumeze gutya nge numva nakwipfira pe, banze ko dutaha baragufatira mu muhanda bakagukubita abandi bakabajyana.










