Koreya ya Ruguru: Mushiki wa Kim Jong-Un yazamuwe mu ntera yongezwa n’umushahara
Muri Koreya ya Ruguru, mushiki wa Perezida Kim Jong-un yazamuwe mu ntera kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gashyantare (2), ahabwa umwanya ungana n’uw’umuminisitiri.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya komite nkuru y’ishyaka Workers’ Party.
Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru, ivuga ko iri shyirwaho ryatumye abasesenguzi batangira gukekeranya no gusesengura icyerekezo Pyongyang ishobora gufata ku rwego mpuzamahanga.
Akenshi Kim Yo-jong, mu bijyanye n’ishyaka, yagumaga mu gicucu cya musaza we uyobora igihugu. Gusa na we ntiyoroshye kuko asanzwe ari umunyamuryango ufite ijambo rikomeye mu nzego z’ubutegetsi.
Ku myaka 30 gusa, akunze kuvugwa kenshi mu byemezo mpuzamahanga bya Koreya ya Ruguru.
Yabaye isura nyamukuru y’igerageza ryo kunga Koreya zombi mu 2018, ari na bwo yatangiye kwamamara, ariko ntibyamubujije kunenga igihugu gituranyi. Icyo gihe, yigeze kwita uwari perezida wa Koreya y’Epfo “imbwa yizewe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Iyo mvugo ikakaye yaje koroha buhoro buhoro kuva mu 2025, ubwo Lee Jae-myung yatorerwaga kuyobora Koreya y’Epfo, agaharanira kugabanya umwuka mubi no kunoza umubano hagati ya Séoul na Pyongyang.
Kim Yo-jong yabaye kandi mu myanya yemewe ya Leta mu nama zo ku rwego rwo hejuru zabaye hagati ya Kim na Trump i Singapour na i Hanoi”, nk’uko byasobanuwe na Ahn Chan-il mu kiganiro yahaye AFP.
Yunzemo avuga ko: “Afite ubunararibonye kandi asanzwe azi neza imikorere y’ubutegetsi.”