Trump avuga ko ibiciro bya peteroli bizagabanuka 'kurusha ibyo umuntu wese ashobora kwiyumvisha'
Nkuko twabitangaje mbere, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kuzamuka, bikaba byari bisanzwe byarazamutse muri iyi ntambara y’Amerika-Israel na Irani.
Ariko ku wa gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bamushyigikiye muri leta ya Kentucky, Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko icyemezo cyo ku wa gatatu cy’ibihugu 32 cyo gusohora ibikomoka kuri peteroli byari byarazigamye, “kizagabanya cyane ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli”.
Mbere yaho kuri uwo munsi, ubwo yasuraga ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Cincinnati, muri leta ya Ohio, Trump yise ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli “ibintu bibaho mu ntambara”.
Yagize ati: “Ibiciro birimo kugabanuka cyane.”
“Ibikomoka kuri peteroli bizagabanuka. Ibyo ni ibintu bibaho mu ntambara. Ni nkaho ushobora no kubihanura [kubiteganya]. Navuga ko byazamutse gacye ugereranyije n’uko twabitekerezaga. Bizagabanuka kurusha ibyo twe, [ibyo] umuntu wese ashobora kwiyumvisha”.
Nyuma yaho, yavuze ko Amerika izasuzuma ishishikaye cyane umuhora wa Hormuz, yongeraho ati: “Imihora imeze neza cyane. Twamenaguye amato yabo yose. [Irani] Bafite misile zimwe na zimwe, ariko si nyinshi cyane”.
Izindi nkuru wasoma: