Umuhungu wa Robert Mugabe yatunguranye mu rukiko muri Afurika y’Epfo

Ahavuye isanamu, Reuters
Umwana w’umuhererezi w’uwahoze ari perezida wa Zimbawe ufungiye muri Afurika y’Epfo yatunguye urukiko ku wa gatatu yisubiraho ku busabe bwe bwo gufungurwa by’agateganyo.
Bellarmine Mugabe afunze akekwaho ibyaha birimo kugerageza kwica nyuma y’uko umusore w’imyaka 23 arashwe agakomereka mu rugo Bellarmine abamo i Johannesburg.
Mu rukiko ku wa gatatu, Bellarmine yari yaje kuburana ku busabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo, yaratunguranye areka ubwo busabe ahubwo yemera kwinjira byo kumvikana n’abashinjacyaha.
Bellamine Mugabe w’imyaka 28 arareganwa n’umurinzi bwite we. Urubanza rwe rurimo gukurikiranwa na benshi muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe. Ruzakomeza mu cyumweru gitaha.
Kugeza ubu, uyu muhungu muto wa Robert Mugabe wategetse Zimbabwe imyaka 37, ntabwo aremera cyangwa ngo ahakane ibyaha aregwa.
We na bakuru be babiri na nyina Grace Mugabe ahanini baba muri Afurika y’Epfo kuva se yavanwa ku butegetsi mu 2017 agapfa imyaka ibiri nyuma yaho.

Ahavuye isanamu, Gallo Images/Getty Images
Bellarmine na bakuru be, mu mezi ashize byatangajwe ko birukanwe muri ‘apartment’ ihenze cyane babagamo mu gace gakize ka Sandton i Johannesburg nyuma y’uko abaturanyi binubiraga urusaku batezaga.
Vuba aha, abo bavandimwe bagiye bagirana ibibazo byinshi n’amategeko.
Mu 2024 Bellarmine yarafunzwe ashinjwa gukubita umupolisi mu mujyi wa Beitbridge muri Zimbabwe hafi y’umupaka wa Afurika y’Epfo.
Izindi nkuru wasoma:




