U Rwanda na Sénégal byiyemeje gufatanya mu mikino n'ubuzima

Ifoto yagabanyijwe iba ngufi igaragaza Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame bahagaze barimo kugenda. Faye yambaye ikositimu y'ubururu n'indorerwamo, naho Kagame yambaye ikositimu y'ubururu, ishati ijya kuba umweru hamwe na karuvati irimo amabara y'umweru n'ubururu, n'indorerwamo. Kagame agaragara ko arimo kuvuga. Ifoto yo ku itariki ya 18 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2025.

Ahavuye isanamu, RWANDA PRESIDENCY / X

Insiguro y'isanamu, Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu, ku wa gatandatu yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Kigali

U Rwanda na Sénégal byiyemeje gufatanya mu nzego zirimo ubuzima, imikino n'ikoranabuhanga.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye bahagarariye umuhango w'isinywa ry'amasezerano hagati y'ibihugu byombi.

Perezida wa Sénégal ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda yatangiye ku mugoroba wo ku wa gatanu.

Mu gitondo cyo ku wa gatandatu, Perezida Faye ni bwo yahawe icyubahiro kigenerwa abakuru b'ibihugu, yakirwa na mugenzi we w'u Rwanda. Hakurikiyeho ibiganiro byabereye mu muhezo hagati y'abo bategetsi bombi.

Nyuma bombi bahagarikiye isinywa ry'amasezerano mu nzego zitandukanye yashyizweho umukono na ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisangiye icyerekezo cyo kwiteza imbere ariko hashingiwe mbere na mbere ku ngufu z'abenegihugu ndetse n'ubuhahirane hagati y'ibihugu by'Afurika.

Kagame yavuze ko ibihugu byombi ndetse n'umugabane w'Afurika muri rusange bakwiye gushingira iri terambere ku rubyiruko. Gusa asanga hari ibikeneye gukorwa.

Yagize ati: "Ubushobozi bw'urubyiruko rwacu ntibushidikanywaho. Tugomba gukora kuburyo baba ahantu hatekanye, habafasha kuvumbura ibishya (innovation) kugira ngo bashobore kugaragaza impano zabo."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ku ruhande rwe, Perezida Bassirou Diomaye Faye na we avuga ko hakenewe kubaho ubufatanye bwisumbuyeho kuko bukiri ku rwego rwo hasi hagati y'ibihugu byombi.

Yasabye ko hashyirwaho akanama kashyira ahagaragara inzego ibihugu byombi bikeneye gushyigikiranamo.

Urwego rw'ubufatanye mu mikino ni rumwe mu zashyizweho umukono, Perezida wa Sénégal avuga ko ibihugu byombi bifite byinshi byafatanya.

Yavuze ko Afurika yose yatewe ishema n'imikino ya shampiyona y'isi y'amagare yabereye mu Rwanda mu kwezi gushize.

Kuba u Rwanda rwarashoboye gutegura iryo rushanwa rikagenda neza, ngo ni ibyo kwishimirwa n'umugabane wose, dore ko bwari n'ubwa mbere irushanwa nk'iri ryakirwa ku mugabane w'Afurika.

Aha mu mikino, igihugu cya Sénégal ni kimwe mu byabonye rugikubita itike yo kuzitabira imikino y'igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Canada na Mexique (Mexico). U Rwanda rwo ntirwashoboye kubona iyi tike.