Mu Rwanda hatanguye isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda 2022

Alexandre Geniez
Insiguro y'isanamu, Alexandre Geniez, w'imyaka 33 yarushije Restrepo Johnathan ukinira ikipe ya Drone Hopper-Androni yo mu Butaliani

Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 akoresheje iminota 4 n'amasegonda 41, agace kari gafite ibirometero 4 .

Ni agace buri mukinnyi akina ku gitesi cye nyuma hakarebwa uwakoresheje ibihe byiza kurenza abandi.

Irushanwa rya Tour du Rwanda ryatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022 mu mvura nyinshi cyane yaguye mu mujyi wa Kigali - rikazazenguruka igihugu mu gihe cy'iminsi 8. Abakinnyi 89 bari mu makipe 19 yaturutse mu bice byose by'isi.

Alexandre Geniez, w'imyaka 33 yarushije Restrepo Johnathan ukinira ikipe ya Drone Hopper-Androni yo mu Butaliani waje ku mwanya wa kabiri akaba yakoresheje iminota 4 n'amasegonda 47.

Mu bakinnyi b'abanyarwanda Uhiriwe Byiza Renus niwe waje hafi ,ari ku mwanya wa 25,yakoresheje iminota 5n' isegonda 1 arushwa n'uwa mbere amasegonda 20''.

Tour du Rwanda

Ku wa mbere hazakinwa agace ka kabiri kazahagurukira i Kigali kagasorezwa i Rwamagana ariko abasiganwa bakazazenguruka mu mujyi wa Rwamagana-ako gace kazaba gafite intera y'ibirometero 148.3

Isiganwa ryose muri rusange rizaba rifite ibirometero 937. Ni irushanwa ririmo amwe mu makipe amenyereye gusiganwa muri Tour de France, Giro Italia ndetse na Tour d' Espagne ariyo , Isiraheli-Premier Tech, TotalEnergies, B&B Hotels-KTM, Drone Hopper-Androni na Burgos-BH yo mu gihugu cya Espagne.

Harimo kandi bamwe mu bakinnyi bigeze gutsindira Tour du Rwanda, Samuel Mugisha wayitwaye muri (2018) Umunya Eritereya Natnael Tesfazion (2020) ubu ukinira ikipe ya Drone Hopper-Androni yo mu Butaliani.