Man City 5-0 Arsenal: 'Ducyeneye kwireba mu ndorerwamo' – Arsenal ishobora kwizera Mikel Arteta kugeza ryari?

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta

Ahavuye isanamu, EPA

    • Umwanditsi, Na Simon Stone
    • Igikorwa, BBC Sport kuri Etihad Stadium

Byari bigoranye kuba utagirira impuhwe Mikel Arteta ubwo yatambukaga imbere y'umurongo wa za 'cameras' z'amateleviziyo mu rukurikirane rw'ibiganiro bya nyuma y'umukino, nyuma yuko Arsenal inyagiwe na Manchester City ibitego 5-0 ku wa gatandatu.

Intoki ziri mu mifuka, nta marangamutima agaragaza mu maso, yarushijwe bikomeye - ni iki yashoboraga kuvuga mu gihe ikipe ye yari imaze gutsindwa na City ku kinyuranyo kinini cyane itari yarigeze iyitsindaho mbere, mu gihe ikipe ye yari yatengushywe n'umwe mu bakinnyi bayo b'inararibonye cyane, ubwo, muri icyo gihe, bari ku mwanya wa nyuma muri Premier League, nta gitego nta n'inota mu mikino itatu yabo ibanza?

Abajijwe niba ashobora kugira icyo ageraho hamwe n'abakinnyi afite muri iki gihe, yagize ati: "Yego".

"Atari ibyo sinaba nkicaye hano".

Arteta, w'imyaka 39, aracyafitiwe icyizere n'ubuyobozi bwa Arsenal kandi buracyemeza ko ikipe ya Arteta igizwe n'urubyiruko izatera imbere. Gahunda yizweho, kandi barashaka gukomeza kuyikurikiza uko iri.

Ariko icyo cyizere gishobora kugeza aho gusa iyo kapiteni wawe avuze ati: "Ndabyegeka kuri twe nk'ikipe kuko ntibyari bihagije".

Avugana na BT Sport ako kanya nyuma y'umukino, Pierre-Emerick Aubameyang yongeyeho ati: "Kuri City, ugomba kugira ibyo wigerezaho kandi ukagira ishyaka ku mupira. Si ko twari tumeze. Buri muntu wese akwiye kuzamura urwego no kwireba mu ndorerwamo".

Abwiwe ibi, Arteta yasubije ati: "Niba ari uko abyumva, ndemeranya na we rwose. Bari mu kibuga kandi bafite imbamutima undi muntu uwo ari we wese adashobora kugira, rero niba ari uko bimeze ibyo ni byiza".

Arteta ntabwo ashobora kuvuga ko Arsenal yananiwe kumushyigikira ku isoko ryo kugura abakinnyi kuri iyi impeshyi.

N'iyo wakongeraho amafaranga Manchester United yatanze kuri Cristiano Ronaldo, Arsenal iracyari yo kipe yakoresheje amafaranga menshi cyane.

Ariko kuri City, mu bo yaguze bashya, umukinnyi wo hagati Martin Odegaard wenyine ni we wabanje mu kibuga, nyuma yo kugaruka avuye muri Real Madrid. Ariko uyu Munya-Norvège (Norway), wamaze igice cya kabiri cya shampiyona y'umwaka ushize muri Arsenal ku nguzanyo, nta kintu kinini yagaragaje mu mukino.

Igihe myugariro w'Ubwongereza Ben White azaba agarutse nyuma yuko bamusanzemo Covid, ibyo bishobora kuvugurura ubwugarizi bwa Arsenal. Ariko n'ubundi ba myugariro bayo bakinnye nabi cyane, kuburyo bigoye kubona ukuntu umuntu umwe yazana impinduka ikomeye.

Dukomeje imbere, Emile Smith-Rowe na Bukayo Saka bigaragaje uko bari, abahungu bagerageza guhatana n'abanyamwuga bafite inararibonye kandi - birumvikana - ntibari kurusyaho.

Arteta arimo gutenguhwa n'abakinnyi bakuru, niba abo ari nka Granit Xhaka n'ikarita ye y'umutuku itari icyenewe, Mohamed Elneny wirengagije ishoti ya Rodri yaganaga mu izamu cyangwa Aubameyang utagize ikintu gifatika akora mu mukino.

'Abantu bashaka umusaruro w'ako kanya'

Ikibazo kuri Arteta, ni uko kwihangana bigeraho bikarangira - kandi umutoza umwe buri gihe abari we uri mu byago cyane kurusha itsinda ry'abakinnyi.

Yagize ati: "Buri gihe mvuga ko ninenga kurushaho jyewe ubwanjye kandi nkirengera ingaruka buri gihe cyose, atari igihe twatsinzwe gusa".

"Ndibaza ubwanjye nkagerageza no kugira abantu bakwiye iruhande rwanjye. Ndeba buri cyemezo mfata nkagihindura iyo ntekereza ko twashoboraga kuba twabikoze mu bundi buryo".

Ibibazo Arsenal irimo ubu bishobora kuba bishyizwe ku ruhande rumwe kubera ikibazo gihuriweho cya gahunda igoranye y'imikino n'ibibazo bitandukanye mu makipe.

Ariko, ingano y'abakinnyi atoza ivuze ko Arteta adashobora kwirinda kurakarirwa burundu.

Hari amagambo yo kumutera akanyabugabo yavuzwe n'umutoza wa City Pep Guardiola, yakoranye na we mu itsinda ry'abatoza bamwunganira ku kibuga Etihad.

Guardiola yagize ati: "Arteta arabizi ukuntu mukunda. Abantu bashaka umusaruro w'ako kanya".

"Ndabizi ko abizi nk'umutoza kandi nk'umuyobozi, igihe buri wese azaba yagarutse azakora akazi keza cyane. Ibi ndabizi kuko ndamuzi, nzi akazi ashobora gukora".

Arsenal yasimbuye Norwich City ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa Premier League kandi, by'amahirwe, aya makipe yombi azahurira kuri Emirates Stadium ako kanya nyuma y'akaruhuko k'imikino mpuzamahanga, mbere yuko Arsenal ijya kwa Burnley.

Tottenham na Brighton, ni yo makipe izakurikizaho nyuma y'iyo mikino ibiri, mbere yuko haba akandi karuhuko k'imikino mpuzamahanga.

Niba nta kizaba cyahindutse icyo gihe ku kuntu ibintu bimeze muri Arsenal, witege ko kunenga Arteta bizarushaho gusakuza - kandi no kumurwanaho bishobora kuzaba bitoroshye cyane.